PerezidaKagame: Abanyamakuru bakwiriye kurangwa n’ukuri
Perezida Paul Kagame asanga abanyamakuru bakwiriye kurangwa n’ukuri no guhagarara ku byo batangaza bakaba babyirengera mu gihe bibaye ngombwa, maze ababakurikira bakihitiramo.
Ibi yabitangarije abasaga 700 bitabiriye inama mpuzamahanga igamije kwishimira ubuhanga bwa muntu harebwa ibitekerezo n’udushya twahanzwe yitwa TEDGlobal, yabereye Arusha muri Tanzania, kuwa 28 Kanama 2017.
Umukuru w’Igihugu utarabashije kwitabira iyi nama muri Tanzania yaganiriye n’abayitabiriye hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’amashusho (Video Conference), avuga ko ukuri ku banyamakuru, atari ikintu gikwiye kugibwaho impaka.
Mu kiganiro yagiriye kuri Skype n’umunyamakuru wo muri Zimbabwe, Vimbayi Kajese, amubajije inama yagira abanyamakuru cyane abakiri bato mu mwuga, Perezida Kagame yagize ati “Abanyamakuru bakwiriye kuba abanyakuri mu byo batangaza.
Perezida Paul Kagame yanagarutse mu mivugire y’ururimi ry’Ikinyarwanda n’umuco aho yavuze ko bishoboka itangazamakuru ryakwifashishwa mu kwigisha neza Ikinyarwanda cyane cyane urubyiruko.
Yanahishuye ko Radio Rwanda iri mu byamufashije kumenya neza ururimi rw’Ikinyarwanda, ndetse inamuha ubumenyi bwo kwivura akoresheje icyatsi cyitwa Inyabarasanya.
Yanasabye itangazamakuru ko ryashaka uburyo Ikinyarwanda kidacika.
Paerezida yavuze ko atangazwa no kubona urubyiruko rw’ubu ruvuga Ikinyarwanda kivanze n’izindi ndimi zitandukanye, asaba ko hashyirwaho gahunda igamije kukibigisha.
Yanavuze ko hari abatakizi bagomba gufashwa ariko hari n’abakizi babikora nkana.
Yakomeje avuga ko ikigomba gukorwa ari uko hashyirwaho uburyo abantu bamenya Ikinyarwanda, abakigoreka bakabikora ariko ntibibuze abashaka kukimenya kubona yo mahirwe.
Barore abajije Umukuru w’Igihugu niba hari amafaranga ateganyijwe muri iyo gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda by’umwihariko bikozwe n’abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko na byo byakorwa.
Yanasabye Umuyobozi Mukuru wa RBA, Barore Cleophas gushaka uko ururimi rw’Ikinyarwanda rwasigasirwa n’umuco nyarwanda ukabugwabugwa.
Ati: “Nsigaye mbivuga kenshi n’ubu ndabisubiramo, mushake ukuntu umuco w’ururimi rwacu udacika. Uvuga icyongereza avuge icyongereza, uvuga igifaransa avuge igifaransa.
Yakomeje agira ati:” ntikwiriye kubona abantu batazi ikinyarwanda, noneho bikagora kurushaho gusanga bavuga n’indimi z’amahanga nk’icyongereza n’igifaransa nabyo batabizi.”
Perezida Kagame yunzemo ati: ”Urubyiruko rwacu wumva ikinyarwanda bavuga kikakuyobora, niba ari ukujya mu Kiliziya buri kintu cyose cyabaye guhereza.”
Yageyeho ko hari igihe wumva umuntu avuga ngo ‘yampereje inka’, ibintu bifutamye kuko ubundi mu Kinyarwanda kiboneye baravuga ‘yampaye inka’.
Yagaye kandi abantu bazi Ikinyarwanda ntibakivuge neza ahubwo bakakigoreka bibwira ko ari ‘ubusitari’, ati: ”Abantu bibwira ko kubigoreka ukabivuga gutyo ari ubusitari.”
Yavuze ko niba binasaba amafaranga yashakwa bigakorwa hakigishwa Ikinyarwanda binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye, ariko na none avuga ko utakangura umuntu wisinzirije. Ati: ”Ariko ntabwo nakwishyura umuntu ngo ye kugoreka ururimi.”
Perezida yasoje anenga abanyamakuru badakoresha neza Ikinyarwanda uko bikwiriye kandi aribo bakabaye batanga urugero rwiza.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
