Noheli ivuze iki?

Noheli ivuze iki?

Noheli: Umunsi w’ibyishimo n’ubwiyunge

Buri mwaka, tariki ya 25 Ukuboza, isi yose yizihiza Noheli, umunsi udasanzwe mu mateka y’abatuye isi. Noheli ni umunsi wahariwe kwibuka ivuka rya Yesu Kirisitu, Umukiza w’isi, ndetse ufatwa nk’umunsi w’ibyishimo n’ubwiyunge. Abantu benshi bawizihiza mu buryo butandukanye, biterwa n’umuco n’imibereho yabo.

Mu Rwanda, kimwe n’ahandi ku isi, Noheli ni igihe cy’umunezero n’ubusabane. Imiryango itegura ibirori aho bahurira hamwe, bagashimana, bakaririmba indirimbo z’agakiza kandi bakungurana ibitekerezo biganisha ku iterambere. Kuri benshi, ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakazirikana ibyo Imana yabakoreye ndetse bakongera gukomeza ukwemera kwabo.

Ibikorwa byinshi bikunze kuranga Noheli birimo kujya gusenga , aho abakirisitu bateranira bagashimira Imana ku bwo kohereza Umwana wayo w’ikinege ngo abe igitambo cyabatuye isi ( Matayo igice 1.25-2.6) Hanakorwa ibikorwa by’urukundo nko gufasha abatishoboye, gusura abarwayi mu bitaro, ndetse no gusangira n’abandi ibyo umuntu afite, hagamijwe kugaragaza impuhwe n’ubumuntu.

Noheli isobanura ivuka rya Yesu Kirisitu

Mu gihe cy’umunsi mukuru wa Noheli, isoko n’amaguriro nabyo biratangira gususuruka cyane. Abantu baba bafite gahunda yo kugura impano z’abana, kwambara imyenda mishya, no gutegura amafunguro aryoheye imiryango. Ibi byose bigaragaza ko Noheli atari umunsi usanzwe, ahubwo ari umunsi w’umwihariko.

Nubwo ari igihe cy’ibyishimo, Noheli inafite ubutumwa bukomeye bwo kunga abantu no kubahuza. Ni igihe cyo kureka inzika, gusaba imbabazi, ndetse no kongera ku kunga ubumwe hagati y’imiryango n’abaturanyi. Iyo bumwe bwongeye kugaruka, umuryango w’abantu ugasubirana amahoro n’ubusabane.

Ivuka rya Yesu kirisitu risobanura byinshi ku isi

Icyakora, ntitwabura kuvuga ko hari abatakibasha kwizihiza Noheli nk’uko bikwiriye kubera ingorane zitandukanye zirimo ubukene, amakimbirane, n’ibindi bibazo by’ubuzima. Ibi bisaba ko buri wese, ku rwego rwe, agira uruhare mu kugarurira abandi ibyishimo muri ibi bihe by’umunezero.

Mu gusoza, Noheli ni igihe cyiza cyo guhura, gusabana, no kwishimira imbuto z’urukundo. Ni umunsi uduhamagarira kongera kwiyegereza Imana no guhindura isi ahantu h’amahoro n’urukundo. Ntibikwiye ko habaho uwarangiza Noheli atumva ubuzima bwe ko bumezw neza. Umutima ukunze, ubuzima bushya, n’urukundo rw’ukuri ni byo bigomba kuranga Noheli ya buri wese.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *