RDC: MONUSCO yongerewe igihe n’Umuryango w’Abibumbye, mu gihe u Rwanda rutungwa agatoki

RDC: MONUSCO yongerewe igihe n’Umuryango w’Abibumbye, mu gihe u Rwanda rutungwa agatoki

Inama Nkuru y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi yaraye yongereye igihe cy’ingabo za MONUSCO, zoherejwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugeza ku wa 20 Ukuboza 2025. Iyi misiyo yahawe inshingano zo gukomeza kurinda abasivile, gushigikira uburenganzira bwa muntu, no gufasha Leta ya Congo mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Nubwo icyemezo cyafashwe, abahagarariye ibihugu bimwe mu Nama Nkuru y’Umuryango w’Abibumbye bagaragaje impungenge z’uburyo intambara zongera kwiyongera mu burasirazuba bwa RDC, aho bamwe banashinja u Rwanda uruhare muri ibi bibazo.

Uhagarariye Sierra Leone, umwe mu bateguye umushinga w’icyemezo, yagaragaje ko iki cyemezo gishobora guhindura byinshi muri RDC. Yongeye kugaragaza impungenge z’uburyo umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibindi bice by’igihugu, asaba ko ibikorwa byawo bihagarara.

Intumwa y’u Bwongereza nayo yavuze ko ikibabaje no kuba inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC i Luanda itabaye, ndetse yerekana impungenge ku makuru avuga ko hari ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC.

Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, intumwa yayo yagaragaje ko ibabajwe n’uko ikibazo kitavuga mu buryo bweruye uruhare rw’u Rwanda mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo. Yashimangiye ko mu mwaka ushize, itsinda ry’impuguke za ONU ryagaragaje ko u Rwanda rwohereje ingabo muri RDC ndetse rigafasha umutwe wa M23 mu bikorwa byawo.

BBC Gahuzamiryango yagerageje kuvugana na Leta y’u Rwanda kuri ibi birego iregwamo, ariko kugeza ubu ntacyo iratangaza. U Rwanda rukomeje guhakana ibi birego, ruvuga ko ahubwo RDC ifasha umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali.

Uyu mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje guteza impungenge ku mahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe MONUSCO yo yahawe inshingano zo gukomeza ibikorwa byo kurinda abasivile no gushyigikira amahoro muri aka gace.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

 

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *