koperative COOTHEGIM y’abahinzi bi Cyayi bashimira Nyakubahwa Paul Kagame wazanye gahunda yo kwibumbira mu matsinda
COOTHEGM nimwe muri Coopetarive y’abahinzi b’icyayi iherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Karongi, Umurenge wa Twumva mu Kagali ka Gakuta, mu mudugudu wa Rugogwe, ikomeje kuba ubukombe kubera ifite ibikorwa byivugira.
Mu kiganiro abahinzi bamwe bagiranye n’ Umusanzunews baduhamirije ko bimwe mu bikorwa byabo bikomeje kubazamura mu iterambere.
Coopetative yatangiye ari ATHEGIM mu 1994 iza kubona ubuzima gatozi muri 2004 ariko bazakuvugurura mu 2010.
Cooperative ifite abanyamuryango bakeye mu maso ndetse badahwema kuvuga imyato Perezida wa Repubulika Paul Kagame watumye u Rwanda rwimakaza imiyoborere myiza nk’uko bamwe mu banyamuryango barimo umubyeyi Thacienne ndetse na BAYAVUGE Marthe aho bagarutse ku byiza umukuru w’igihugu yabagejejeho. Kuba yaratumye abadamu babona ijambo n’ubwisazure ndetse no gutinyuka natwe tukaba dushobora kuva mubikari no mubikoni tugakora imirimo yose tudatoranya tukabasha kwiteza imbere, abana ba babyeyi biga mu mashuri meza babikeshe imiyoborere myiza yu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa COOTHEGM.

Abanyamurango ba Koperative bavuga ko biteje imbere
SIYAYOBYE Thomas akaba ari umucungamutungo w’iyi Cooperative asobanura ko kuva iyi Cooperative yashingwa ubu ifite abanyamuryango 2869 hakaba harimo abagore 779 n’abagabo 2090 ariko bose bakaba babayeho neza, yagize ati:” Abanyamuryango bacu babayeho neza, tubaha inguzanyo ndetse nta munyamuryango wacu ufite umwana utiga tugerageza gukora ibishoboka, tubaha amahugurwa ahoraho ku gihingwa cyi Cyayi ndetse tukabakangurira no kwiteza imbere.
Yakomeje avuga ko iyi cooperative ifatanya n’inzego z’ibanze ndetse bagafasha n’abandi bataba muri cooperative kwiteza imbere.
Nubwo bimeze gutyo ubuyobozi bwa koperative buvuga ko Ikibazo cy’umuhanda utameze neza ukiri imbogamizi ku bawukoresha
Ubuyobozi ndetse n’abanyamuryango ba cooperative bagarutse ku kibazo cy’umuhanda uva kuri kaburimbo ugera aho cooperative ikorera bibatera imbogamizi zirimo nko kwangirika kw’imidoka za Cooperative ndetse no kudindiza imikorere.

Cooperative ikorera mu nyubako yayo
Basabye ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubafasha hagakorwa uyu muhanda ndetse bakomeza gushima uburyo leta y’u Rwanda idahwema kubumva ndetse ko mu minsi yashize Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yageze aho iyi cooperative ikorera ubwo yaraje mugikorwa cyo ku yisura areba imikorere yayo n’ibindi.
Coperative ahanini igaragaza ko yiteje imbere kuko ikorera mu nyubako yayo kandi zigezweho ndetse ikaba yariguriye imodoka nini zitandukanye zifasha iyi cooperative mu mirimo itandukanye irimo kujyemura Icyayi mu nganda na handi.
Ibyo Cooperative yagejeje ku baturage kandi harimo gutanga inka 36 muri gahunda ya Girinka munyarwanda, gutanga amatungo magufi 19 ku baturage, gusana imihanda minini hamwe n’ibiraro, kubakira abatishoboye ndetse n’irerero, gutanga akazi ku baturage benshi ndetse n’ibindi.
Ubuyobozi bwa Cooperative COOTHEGM butangaza ko buzakomeza kubungabunga ibyagezweho, kurengera ubwinshi n’ubwiza bw’icycyi ndetse no kongera abanyamuryango n’ibindi.
Bashoje bashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wazanye gahunda yo kwibumbira mu matsinda ndetse banashima ko yafashije ubuhinzi bw’icyayi mukwiteza imbere.

Iyi cooperative ikorera ahantu hisanzuye
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
