BasiGo, ikomeje kuba intangarugero mu gutanga umusanzu w’ibisubizo birambye byo kurengera ibidukikije

BasiGo, ikomeje kuba intangarugero mu gutanga umusanzu w’ibisubizo birambye byo kurengera ibidukikije

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, Sosiyete ya BasiGo, ikomeje kuba intangarugero mu gutanga umusanzu w’ibisubizo birambye byo kurengera ibidukikije no kugabanya ibyuka biyagiza ikirere yogera imodoka zikoresha amashanyarazi mu gutwara abagenzi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yabonye ishoramari rya miliyoni $42 rizafasha kwihutisha ubucuruzi bwayo bwo gutanga imodoka zikoresha amashanyarazi mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi nkunga ya miliyoni $24 y’ubukungu bwo mu cyiciro cya mbere (Series A) na miliyoni $17.5 z’inguzanyo.

Iki cyiciro cya mbere cy’ishoramari mu bukungu cyiyobowe na Africa50, ikigo kizobereye mu ishoramari mu bikorwa remezo muri Afurika, gifatanije n’abandi bashoramari b’imena barimo Novastar Ventures, CFAO Kenya, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga.

BisiGo imodoka ikoresha amashanyarazi

Aya mafaranga agiye kwifashishwa mu kwagura ibikorwa bya BasiGo aho izakoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda no muri Kenya, kimwe no gufungura amasoko mashya mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Iri shoramari rizafasha BasiGo kugeza imodoka zikoresha amashanyarazi 1,000 mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba mu myaka itatu iri imbere, murwego rwego  rwokugabanya imyuka yangiza ikirere mu mijyi nka Kigali, Nairobi.

Mu Rwanda, aho BasiGo imaze gutangiza imodoka esheshatu zikoresha amashanyarazi mu byerekezo byo mu mujyi wa Kigali, inkunga nshya ya miliyoni $7.5 yatanzwe na British International Investment (BII) izafasha mu gutangiza ku mugaragaro imodoka nshya mu gihugu.

Izi ni zimwe mu modoka za BisiGo

Umuyobozi Mukuru wa BasiGo, Jit Bhattacharya, yagaragaje ko iri shoramari ryongera umusanzu ukomeye mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere: “Iyi nkunga ishimangira icyerekezo cyacu cyo guhindura uburyo bwo gutwara abagenzi mu mijyi ya Afurika. Ubufasha bwa Africa50 n’abandi bashoramari budufasha kongera umubare w’imodoka zisukuye, tugira uruhare mu kurengera ibidukikije.”

Iri shoramari rikomeye kandi rifungura imiryango ku yandi mafaranga yatanzwe n’ibigo mpuzamahanga, harimo miliyoni $10 yatanzwe n’Ikigo cy’Iterambere rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (DFC), izadufasha kongera ubushobozi bwa BasiGo mu ruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi muri Kenya. Aya mafaranga azanakomeza gahunda ya “Pay-As-You-Drive” ituma ba nyir’imodoka bashobora kwishyura mu buryo buboroheye.

BasiGo irashaka gukwirakwiza imodoka zikoresha amashanyarazi mu burasirazuba bwa Afurika

Raza Hasnani, Umuyobozi Mukuru wa Africa50, yagize ati: “Twishimiye kuyobora iri shoramari ridufasha mu kurengera ibidukikije. Imodoka za BasiGo zizadufasha kugabanya imyuka yangiza ikirere, bigatuma Afurika igira uruhare rukomeye mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe no guteza iterambere rirambye.”

BasiGo irashaka kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse no kwihutisha iterambere rirambye mu karere.

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *