Mu karere ka Rubavu hagiye guterwa ibiti bivangwa n’imyaka bigera ku 250,000 hagamijwe kurwanya isuri
Mu karere ka Rubavu hagiye guterwa ibiti bivangwa n’imyaka bigera ku 250,000 ku buso bungana na hegitari 1,500 mu Mirenge ya Nyakiriba na Cyanzarwe, hagamijwe kurwanya isuri ikunze kwibasira ako gace.
Ni umushinga watangijwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta ARDE\KUBAHO ku bufatanye na Terrafund For Afr100. Ni ibikorwa byatangiye hizihizwa umunsi w’Igiti, wizihizwa buri tariki 26 Ukwakira.

Ibiti bigiye guterwa muri Rubavu birimo imigano, imiko, imivumu, avoka, imisave, na alunus. Uretse kurinda ubutaka, ibi biti bizafasha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi bw’abahinzi bo muri aka gace, bitange akazi ku bantu barenga 500.
Paul Murenzi uhagarariye ARDE/KUBAHO yavuze ko biteze umusaruro ufatika muri iyi gahunda.
Ati “Ni gahunda yo guhindura ubuzima bw’abantu mu gihe kirekire, binyuze mu guteza imbere ubutaka bakoresha no kubaha amahirwe yo kuzamura ubukungu.”
Uyu mushinga uteganyijwe kumara imyaka itandatu, uzatanga inkunga y’igihe kirekire ku baturage bazawukurikirana.

Nyirabandora Bernadette usanzwe akora ubuhinzi muri Rubavu, yavuze ko hejuru yo kurengera ibidukikije, biteze n’amafaranga azava muri ibyo biti igihe bizaba byeze.
Visi Meya w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déo yagize ati “Uyu mushinga ntugamije gusa kurengera ibidukikije ahubwo unaharanira guteza imbere ubukungu bw’abaturage bacu.”
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu dukunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mvura igwa igatwara ubutaka, ahanini mu bice bitarimo ibiti byinshi bifata ubutaka.


