Perezida Kagame yageze muri Kenya
Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026, aho yitabiriye inama y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa yahawe izina ‘Africa Forward Summit’ iyoborwa na Dr. William Samoei Ruto na Emmanuel Macron.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame ayobora ikiganiro ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano (AI), anageze ijambo ku bayobozi b’ibigo byo muri Afurika n’u Bufaransa rijyanye n’ibikorwa by’inganda bitangiza ibidukikije n’ikoreshwa ry’ingufu zidahumanya ikirere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko iyi nama iganirirwamo amahoro n’umutekano n’uko ibihugu bya Afurika byagera ku mari bikeneye kugira ngo bishyire mu bikorwa imishinga bifite.
Nduhungirehe uri Nairobi, yasobanuye kandi ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma baganira ku iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.
Ibiganiro byose byateganyijwe muri iyi nama biganisha ku guteza imbere Afurika n’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa, hashigiwe ku nyungu z’impande zombi.
Iyi nama iraza kwitabirwa n’abantu barenga 4000 barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma barenga 25, abashoramari n’abahanga ibishya. Iraza gutangarizwamo umwanzuro ku hazaza h’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa.

