Akamaro k’izamuka ry’ingengo y’imari ku buzima bw’baturage

Akamaro k’izamuka ry’ingengo y’imari ku buzima bw’baturage

Mu gihe cy’imyaka itanu, ingengo y’imari y’u Rwanda yahindutse mu buryo bugaragara: yavuye kuri miliyari 3,245 Frw mu 2020/2021 igera kuri miliyari 7,032 Frw mu 2025/2026. Iyi mibare igaragaza uko igihugu kiri kwagura ubushobozi bwacyo, ariko nanone hari ikibazo gikomeye: ese iyi mpinduka ifite icyo ihindura ku buzima bw’umuturage?

 

Nubwo benshi ingengo y’imari bayifata nk’imibare gusa, mu by’ukuri ni inzira igaragaramo gahunda y’iterambere n’icyerekezo ry’igihugu.

Buri mwaka, gutegura ingengo y’imari bitangirira mu nzego za Leta zitandukanye zisabwa gutanga ibyo zifuza gukora n’amafaranga zikenera. Ibyo byifuzo bigahuzwa na gahunda z’igihugu zirimo NST2 n’icyerekezo 2050.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ni yo ikusanya ibyo byose, igashyiraho umurongo ishingiye ku bushobozi bw’igihugu n’uko ubukungu buhagaze. Hanyuma umushinga ukemezwa n’Inama y’Abaminisitiri mbere yo kujyanwa mu Nteko Ishinga Amategeko, ari nayo iwemeza.

Bamwe mu baturage bavuga ko ingengo y’imari yiyongereye, ariko ubuzima bwabo bugenda burushaho kubahenda.

Kwizera Manuel uherereye mu karere ka Kamonyi umurenge wa Runda aragira ati: “Twumva ngo ingengo y’imari izamuka buri gihe ariko ubuzima tubamo bwa buri munsi burushaho kugenda buhenda.

Reba nk’ ubu mu bihe byashize ikiro kimwe cy’ubugari cyaguraga amafaranga magatatu kigenda kizamuka ubu kigeze ku mafaranga igihumbi.”

Akamaro k’izamuka ry’ingengo y’imari ku buzima bwa baturage

Mukamana Chantal, umucuruzi nawe aragira ati: “Birumvikana ingengo y’imari yarazamutse, kuko abaturage begerejwe ibikorwaremezo imihanda, amazi n’ amashanyara turabifite, ariko n’ubwo dufite iterambere ariko nanone imibereho igenda ingorana

Imibare igaragaza ko igice kinini cy’ingengo y’imari gishyirwa mu rwego rw’ubukungu, kurusha imibereho myiza y’abaturage.

U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu

Ngahunda mbatura bukungu y’imyaka itanu (NST2) ivuaga ko ubukungu bw’u Rwanda bugomba: gukura bushingiye ku musaruro n’inganda, guhanga imirimo mishya kandi buri umuturage agahora ku isonga.

Uko ingengo y’imari yagiye izamuka (2020–2025)

  • 2020/2021: miliyari 3,245 Frw
  • 2021/2022: miliyari 3,807 Frw
  • 2022/2023: miliyari 4,658 Frw
  • 2023/2024: miliyari 5,030 Frw
  • 2024/2025: miliyari 5,816 Frw (ivuguruye)
  • 2025/2026: miliyari 7,032 Frw

Mu myaka itanu, ingengo y’imari yiyongereyeho miliyari zirenga 3,700 Frw—ni ukuvuga hafi kwikuba kabiri.

Guverinoma igaragaza impamvu nyamukuru zatumye ingengo y’imari izamuka:

  • kuzahura ubukungu nyuma ya COVID-19
  • gushora imari mu bikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi
  • guteza imbere uburezi n’ubuzima
  • kongera ubushobozi bwo kwishakamo amafaranga imbere mu gihugu

Ingengo y’imari ya 2025/2026 igamije kwihutisha ubukungu budaheza bushingiye ku gushora umutungo w’imbere mu gihugu no kuwushyira mu mishinga irambye igamije guhanga imirimo no kuzamura imibereho y’abaturage.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 8.9% mu 2024, bukaba buteganyijwe gukomeza kuzamuka mu myaka iri imbere. Iyi ngengo y’imari ingana na miliyari 7,032.5 Frw, aho 62.8% byayo byashyizwe mu iterambere ry’ubukungu, 21.7% mu mibereho myiza, na 15.5% mu miyoborere myiza. Leta ishyize imbere NST2 n’Icyerekezo 2050, hibandwa ku kongera umusaruro w’ubuhinzi, inganda n’ibyoherezwa mu mahanga.

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *