Irani ifunguye umuhora wa Hormuz nyuma y’agahenge kemeranyijweho

Irani ifunguye umuhora wa Hormuz nyuma y’agahenge kemeranyijweho

Nyuma y’itangazo rya Iran, igiciro fatizo cy’agunguru k’ibitoro ku isoko mpuzamahanga cyahise kigabanuka, kigera munsi ya $90 kivuye hafi ku $100 cyari kiriho mu masaha yashize.

 

ubundi mbere y’iyi nambara, igiciro fatizo cy’akagunguru cyari munsi ya $70, ariko mu mpera z’ukwezi gushize cyarazamute kigera kuri $119.

Ingaruka zo kuzamuka kw’ibi biciro biturutse ku ifungwa ry’umuhora wa Hormuz zarahererekanyijwe, muri iyi minsi zirimo no kugaragara mu bihugu byo mu karere aho igiciro cy’ibitoro, nko mu Rwanda na Kenya, cyazamutse ku gipimo kitari gisanzwe.

Ni uko uyu muhora wa Hormuz ari ingenzi ku buzima bw’abantu benshi ku isi kuko ari yo nzira y’ingenzi inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bijya ku isoko ry’isi muri rusange.

Ubusanzwe, hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli na gaze bikoreshwa ku isi binyura muri uwo muhora muto uherereye mu kigobe kizwi nka Gulf.

Uwo muhora ufite ubugari bwa kilometero hafi 50 ku marembo ubwijirio n’ubusohokero, na kilometero 33 ku gice cyawo kigufi kurusha ibindi aho uhuza inyanja ya Gulf n’inyanja y’Abarabu.

Uyu muhora kandi ufite ubujyakuzimu buhagije ku buryo amato manini atwara ibikomoka kuri peteroli ashobora kuwunyuramo, kandi ukoreshwa n’ibihugu bikomeye bicukura bikanatunganya ibitoro na gaze byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu 2025, hafi utugunguru miliyoni 20 tw’ibitoro twanyuraga muri umuhora wa Hormuz buri munsi, nk’uko bigaragazwa n’ibigereranyo by’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe amakuru ku by’ingufu (EIA).

Hafi amato 3,000 anyura muri uwo muhora buri kwezi. Ariko kuva iyi ntambara itangiye, amato yawunyuragamo yagabanutse ku rugero cya 98%.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran yatangaje ko umuhora wa Hormuz “ufunguye mu gihe cy’agahenge.”

Mu butumwa yashyize ku rubuga X (Twitter), Minisitiri Abbas Araghchi yagize ati: “Bigendanye n’agahenge muri Liban, inzira ku mato yose y’ubucuruzi mu muhora wa Hormuz dutangaje ko ifunguye byuzuye mu gihe cyashyizeho n’agahenge…”

Nyuma y’ubwo butumwa, Perezida Donald Trump yahise abusubiza ati: “Murakoze.”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Amerika yatangaje ko igiye gufunga ibyambu byose bya Iran biri ku muhora wa Hormuz mu kwihimura ku kuba Iran yarafunze uyu muhora nyuma y’uko itangiye kuraswaho.

Akagahenge kemranyijweho hagati ya Iran na Amerika kazama ibyumweru bibiri ka kazarangira tariki ya 22 Mata uyu mwaka.

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *