Ruhango: Abantu bahohotera abana mbabafata nk’abacengezi – Umuvunyi Mukuru Wungirije Mukama Abbas

Ruhango: Abantu bahohotera abana mbabafata nk’abacengezi – Umuvunyi Mukuru Wungirije Mukama Abbas

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw´urwego rw’umuvunyi mu karere ka Ruhango, ubwo Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yakiraga ibibazo by’abatuye mu murenge wa Kabagari no kureaba uko bafashwa bigacyemuka bigahabwa umurongo, yavuze ko umuntu uhitamo guhohotera umwana ameze nk’umucengezi, kuko uwo muntu ari umwicanyi.

 

Mukama yavuze ko igihugu cyashyizeho uburyo butandukanye bwo gukemura ibibazo ndetse n’ingamba zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, yavuze ko ahari abaca abayobizi mu rihumye bagakora ibyo byaha by’ihohotera. Ati: “Ubuyobozi nti buzihanganira abanyuranya na gahunda za leta, cyane ko ari gahunda y’igihugu.”

Yongeyeho ati: “Abantu bahohotera abana, njye mbafata nk’abacengezi, n’abicanyi, baba bangiza ejo hazaza h’u Rwanda. Njye nawe turajuze kandi tuzineza ko abana bacu aribo bazafata inshingano z’ababyeyi, tutibangiwe ko bazanavamo abayobozi bejo hazaza, bityo n’utangira kubakorera ihohoterwa ririmo, kubasambanya, kubakoresha imirimo y’agahato, kubanywesha ibiyobyabwenge n’ibindi, ubwo rata waba uri umuntu cyagwa? Oya, ntaho waba utandukaniye n’interahamwe; Uri umwicanyi. Izo rero n’ingamba tugomba gufata twese nk’Abanyarwanda, ntabwo ari abayobozi gusa”

Mukama yongeyeho ko ashimira abaturage bo mu murenge wa Kabagari, cyane ko mu minsi ibirir urwego rw’umuvunyi rumaze muri aka karere ka Rehango, abaturage bo mu murenge wa Kabagari nta bibazao bikomeye bafite ugereranyije n’ibyo bakiriye ahandi.

Umuvunyi mukuru wungirije, Mukama Abbas

Ati: “Abaturage bo muri uyu murenge (Kabagari), turabashimira cyane. Mwagerageje kwikemurira ibibazo mufatanyije n’ubuyobozi. Ibi twakiriye n’ibindi, umuturage ageraho akaba nk’umwana, ni we ubona umubyeyi atashye agatete. Ibi bibazo n’icyerekana ko abaturage bishimiye abayobozi kandi babisanzuraho, bakabwira byose ntakubahisha.

Hari uwatugejejeho ikibazo cy’inkoko z’umuturanyiwe zimwonera ibishyimbo. Icyo ntabwo ari ikibazo gikomeye rwose, cyanakemurwa n’abaturanyi cyagwa mwebwe ubwanyu.”

Ni uruzinduko urwego rw’umuvunyi rurimo kugirira mu karere ka Ruhango nyuma yo kuva mu turere dutandukanye muri gahunda yo kwegera abaturage, kumva ibibazo byabo no kubicyemura. Uru ruzinduko ruzamara iminsi itanu mu karere ka Ruhango, hasurwa abaturage bo mu mirenge yose igize aka karere, uru ruzinduko rufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuvunyi Iwacu.”

Umwnditsi: Eric HABIMANA

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *