Imyumvire iciriritse ikomeje kuba imbogamizi ikomeye ku mibereho y’abantu bafite ubumuga – NCPD
Nta kabuza gushyirwaho kwa politiki n’ibikoresho bifasha abantu bafite ubumuga byakomeje kongerwa mu Rwanda, ariko Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) igaragaza ko imyumvire mibi igikomeje kuba intandaro y’ibibazo bikomeye birimo gusabiriza mu mihanda, abana batiga, abantu badafite indangamuntu n’abandi babaho badafite ibikoresho by’ibanze bibafasha kwigira.
Ibi byatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025, mu kiganiro NCPD yagiranye n’itangazamakuru, kigamije gutangiza icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga kizatangira ku wa 26 Ugushyingo kigasozwa ku wa 3 Ukuboza 2025, ku munsi mpuzamahanga wabahariwe uzizihirizwa ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Nyabihu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko gusabiriza kw’abantu bafite ubumuga bituruka ahanini ku myumvire n’ingeso mbi, aho bamwe bagifata gusabiriza nk’inzira yoroshye yo kwibeshaho, ndetse bagashyigikirwa n’ababaha amafaranga batekereza ko bafasha.

Ati: “Hari benshi twasanze bafite imitungo n’ubushobozi bwo kwiteza imbere, ariko bakabirengaho bakajya mu muhanda gusabiriza kubera imyumvire iciriritse, babifashe nk’umwuga. Ababaha amafaranga bibwirako babafasha na bo baba bari kubashora mu kubaho batagira icyerekezo.”
Ndayisaba yagaragaje kandi ko kubona umuntu ufite ubumuga bw’ingingo akambakamba adafite igare, biba ari ingaruka z’uburangare, kuko Leta n’abafatanyabikorwa bagiye bashyira imbaraga mu gutanga amagare n’ibindi byunganira abafite ubumuga. Muri uyu mwaka wonyine, hazatangwa amagare 372 n’ibikoresho byunganira abafite ubumuga birenga 270, by’umwihariko bigamije korohereza abanyeshuri.
Yavuze ko NCPD ifatanya n’inzego zitandukanye zirimo RBC, NUDOR, World Vision na Save the Children mu gutanga ibyo bikoresho, kandi ko buri Karere kaba kagomba kubona insimbura n’inyunganirangingo zifasha abafite ubumuga zishigiye kuri serivisi z’ubuzima.
Ku rundi ruhande, NCPD igaragaza ko imyumvire Iciriritse ikomeje gutuma abana bafite ubumuga basigara inyuma mu burezi. Imibare y’agateganyo igaragaza ko habarurwa abana 17.302 bafite ubumuga batiga, ahanini bitewe n’ababarera badaha agaciro uburezi bwabo cyangwa kutabonera amashuri yihariye abegereye.
Ndayisaba yavuze ko bazafatanya n’inzego z’ibanze n’Ikigo gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) kugira ngo abana bose bafite ubumuga bashyirwe mu mashuri, bavanwe mu bwigunge no mu muhezo.

Ikindi kibazo NCPD igaragaza ni abantu barenga 34.800 bafite ubumuga bari hejuru y’imyaka 18 batagira indangamuntu, ndetse batanditswe mu irangamimerere, ibintu bikururira bamwe kubaho batabona uburenganzira bwabo bw’ibanze.
NCPD yatangaje ko yafatanyije na NIDA mu gutangira igikorwa cyo kubandikisha no kubafotora, bikaba bizakorwa cyane muri iki cyumweru cyahariwe abafite ubumuga.
Icyumweru cyahariwe abafite ubumuga kizatangirwamo ibiganiro bitandukanye ku burezi, umurimo, ubuzima n’imibereho myiza, bikazasozwa ku wa 3 Ukuboza 2025 mu Karere ka Nyabihu, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, duteze imbere imibereho myiza.”
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
