Isomwa ry´urubanza rwa Musonera Germain ryasubitswe kumunota wa nyuma
Mu rubanza rwaburanishijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba tariki ya 9 Ukwakira 2025, aho rwaburanishije Musonera Germain ucyekwaho ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho yari atuye mu cyahoze ari komini Nyabikenke, perefegitura ya Gitarama.
Abashinjacyaha bari mu cyumba cy’iburanisha bashinja Musonera kuba, mu gihe cya Jenoside, yari umwe mu bantu bavugaga rikijyan bitewe n’ububasha yari afite icyo gihe cyane ko yari umukangurambaga w’urubyiruko, kandi ashinjwa kuba yari afite akabari karakiraga inama zacurwaga n’Interahamwe, ndetse akaba yari anatunze imbunda ebyiri aho yacururizaga.
Uku gushinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigashingira ku ijambo yavuze ubwo Interahamwe zinjizaga mu kabari ke Uwitwa Kayihura Jean Marie Vianney, wari umuturanyi we, ubwo Interahamwe yitwaga Sarigoma yakubitaga agahiri Vianney akicara hasi, mu ijambo rye yahise atanga itegeko ati: “Nimumujyane aho musanzwe mwicira abandi Batutsi mutanyanduriza akabari.”
Iyi mvugo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye byagiye bimuranga mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, birimo kujya ku mabariyeri atandukanye, kuzenguruka mu ngo z’abaturage ahigamo Abatutsi bo kwica, n’izindi Interahamwe.
Kwitabira inama zitandukanye zabaga ziyobowe n’abayobozi batandukanye bategura Jenoside, nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, bukaba bwaranabihereyeho bumusabira igihano cyo gufungwa burundu. Ibi byatumye isomwa ry’urubanza rwe rishyirwa ku itariki ya 5 Ugushyingo 2025, saa munani z’amanywa, ku rukiko rw’ibanze rwa Kiyumba.
Nk’uko byari biteganijwe ko isomwa ry’urubanza ku isaha ya saa munani z’amanywa, umunyamakuru wa Umusanzunews, ubwo yageraga ku rukiko rw’ibanze rwa Kiyumba asanze icyumba cy’iburanisha gifunze, gusa amasaha y’isomwa ry’urubanza yari yegereje.
Yakomeje gutegereza ari nako ashakisha amakuru. Ku isaha ya saa munani n’iminota mirongo ine (14h40), nibwo yaje kumenya ko isomwa ry’urubanza rwasubitswe, kubera uburwayi bwa Perezida w’urukiko, maze urubanza rwimurirwa ku itariki ya 13 Ugushyingo 2025, saa munani z’amanywa.
Usibye kuba ubushinjacyaha busabira Musonera Germain igifungo cya burundu, uwunganira umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), asabira ucyekwaho ubufatanyacyaha gutanga amafaranga angana na miliyoni 500frw nk’impozamarira ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi abishingira avuga ko igihe yamaze akorera Leta mu mirimo itandukanye, ayo mafaranga yari ashoboye kuyabona. Uyu mushinjacyaha avuga ko ashobora kuba yarabeshye ubuyobozi bukamugirira ikizere agahabwa imirimo, nyamara bivugwa ko hari ibyo yita ibyaha yari atarakurikiranwaho kandi yarabikoze.
Musonera Germain yakoze mu nzego zitandukanye za Leta nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo no kuba yarakoze mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ari naho yari avuye agiye kwiyamamariza kuba Umudepite uhagarariye Umuryango RPF-Inkotanyi.
Muri ubwo buryo bwo kwiyamamaza ahahoze hitwa i Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba, hamenyekanye amakuru y’uko yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari komini Nyabikenke, muri perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba, ari naho yari yagiye kwiyamamariza.
Umwanditsi: Eric HABIMANA
