Nyamagabe: Umuyobozi w’Akarere, Niyomwungeri Hildebrand, yatangaje ko ibitekerezo by’abaturage bishyirwa imbere

Nyamagabe: Umuyobozi w’Akarere, Niyomwungeri Hildebrand, yatangaje ko ibitekerezo by’abaturage bishyirwa imbere

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi ry’igihembwe cya 2026/27 mu Karere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, iki gikorwa cyishimiwe n’abaturage ndetse n’abayobozi. Cyakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko ari amahirwe adasanzwe ku baturage ndetse n’igihugu muri rusange, cyane ko igihugu cyahaye abaturage uburyo bwo kugira uruhare mu byo bifuza kugeraho, basangiza ubuyobozi ibitekerezo byabo n’imigambi ibubakiyeho.

Hildebrand ati:“Ni uburyo bwo gushyira mu bikorwa imiyoborere myiza ishingiye ku baturage, nk’uko ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bubidutoza.”

Yongeyeho ko Akarere ka Nyamagabe kiyemeje ko igenamigambi igomba gutangirira ku bitekerezo by’abaturage kuva ku mudugudu kugera ku nzego zo hejuru, kandi ko ibyifuzo byabo bigomba guhabwa agaciro. Ati: “Akarere ka Nyamagabe kagize uruhare rukomeye mu guteza imbere abaturage binyuze mu igenamigambi ishingiye ku byo umuturage ubwae yifuza.”

Yavuze kandi ko mu Karere ka Nyamagabe muri rusange, by’umwihariko mu Murenge wa Kibirizi, mu myaka ishize ibikorwa byinshi byasabwe n’abaturage byashyizwe mu bikorwa kandi babibyaza umusaruro.

Yikije agira ati:“ Bimwe mu bikorwa byagezweho hashingiwe ku byifuzo byatanzwe n’abaturage mu myaka itatu ishize 2022/23, 2024/25 ndetse n’uyu mwaka wa 2025/26, twubatse ibyumba by’amashuri 78, harimo amashuri mashya abiri (EP Kaganza na EP Marambo/Nkomane), ndetse na TVET.”

Yakomeje avuga ko Akarere kubatse ibyumba bitandatu by’amashuri abanza ya EP Kaganza bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 332. Si ibyo gusa, kuko yanavuze ko hubatswe ibyumba by’amashuri bine ndetse na TVET kuri GS Bugarama, kandi hanasanwe ibiro by’utugari tubiri aritwo Tare na Kibirizi.

Yanatangaje kandi ko hubatswe ikiraro cyo mu kirere cya Kagusa gihuza utugari twa Buhoro na Gatovu, hubakwa isoko rya Ryarubondo (Tare), ndetse hubakwa urugomero rwa Rukarara ya 5 rutanga umuriro ungana na 5MW. Ati: “Ubu ingo zahawe umuriro w’amashanyarazi mu Karere zingana na 58.8% muri 2023-2024, kandi uyu mwaka uzarangira tugeze kuri 63.3%. Mu Murenge wa Kibirizi ni 57%, naho Tare 42%.”

“Hakozwe amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 813 (5 ha/Kibirizi; 36 ha/Tare), umuhanda wa Mwogo n’umuyoboro w’amazi ungana na 4.5 km ugaburira abaturage 800 bo ku Muse-Ryarubondo Road/Tare. N’ahandi hatandukanye, umuyoboro w’amazi wagiye unyura nka Mabende–Rwufe (95 km) ugera i Kitabi, Tare na Kibirizi, ukaba uha abaturage 36.888 amazi.”

Naho ahandi, umuyoboro w’amazi unyura Remera–Muganza–Kiraro (28.1 km)/Kibirizi, ukaba uha abaturage 8.688 amazi. Kandi twubatse isoko rya Kigeme (Gasaka), isoko rya Gakoma (Kibirizi), ndetse hasanwa Ibitaro bya Kigeme (Gasaka).

Hanatunganyijwe igishanga cya Mushishito ku buso bwa hegitari 70. Ubu hashobora guhingwamo ibihembwe bitatu, mu gihe mbere hahingwagamo ibihembwe bibiri gusa (A na B), kuko hari ibice bitagerwagamo n’amazi mu mpeshyi (mu gihembwe cya C).

Yatangaje ko ibyakozwe byose ari ibitekerezo byatanzwe n’abaturage mu gihe cy’igenamigambi cy’imyaka ya shize, bigashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwabo n’inzego z’ubuyobozi.

Yasoje agira ati: “N’ubwo hari byinshi byakozwe mu Karere kacu, by’umwihariko mu Murenge wa Kibirizi, hari ibikorwa bimwe tutabashije kugeraho kubera imbogamizi zitandukanye, ahanini zishingiye ku bushobozi, ariko duteganya kubikora muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (NST2).”

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *