Nyamagabe: Hatangijwe ukwezi k’ubukangurambaga ku ruhare rw’umuturage mu igenamigambi

Nyamagabe: Hatangijwe ukwezi k’ubukangurambaga ku ruhare rw’umuturage mu igenamigambi

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, mu Kagari ka Ruhunga, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangije ku mugaragaro ukwezi k’ubukangurambaga ku ruhare rw’umuturage mu igenamigambi ry’umwaka wa 2026/27.

 

‎Ngarukirintwari Emmanuel, ukora muri Koperative COTAKA akaba n’umuhinzi w’ikawa, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Umusanzunews, yavuze ko Leta ibafasha cyane mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ati:“ Leta iradufasha. Uruhare rwacu ni ukwogera umusaruro, Leta nayo ikadufasha kubona ifumbire ishyirwa mu ikawa, ndetse ikanadufasha kubona ibyangombwa n’impamyabushobozi (certificate) adufasha kugurisha ikawa ku isoko mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati:“ Ikindi Leta idufasha kubona abaguzi. Iyo umuhanda uhari, bitworohera kugeza umusaruro ku ruganda. Umuriro w’amashanyarazi nawo udufasha gutunganya kawa ndetse no mu bindi bikorwa bya buri munsi.”

Ngarukirintwari yavuze ko hari igihe bigeze gutanga igitekerezo cyo guhabwa amashanyarazi kugira ngo uruganda rwabo rubashe gukora neza. Nyuma yo kubisaba mu gihe runaka, barahabwa.

Ati:“ Icyo gihe twakoreshaga moteri zisanzwe kugira ngo tubone umuriro. Ubu dufite amashanyarazi Leta yaduhaye kuko twabigaragaje bityo bakabishyira mu igenamigambi.”

Yongeyeho ko yumva uruhare rw’umuturage mu igenamigambi ari ugutegura umushinga cyangwa igitekerezo runaka kikagezwa ku bayobozi, bakagisesengura bakareba niba gifite umumaro ku gihugu.”

Yanatagaje ko ibitekerezo byabo bikurikizwa ku kigero cya 90% bitewe n’ingengo y’imari.

Hategekimana Jean-Marvian, utuye mu Kagari ka Ruhunga akaba n’umuhinzi, na we yavuze ko gahunda zijyanye n’ubuhinzi zifasha abaturage kwiteza imbere no gukoresha inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure.

Yagize ati:“ Uruhare rw’umuturage mu igenamigambi ni ugutanga ibitekerezo cyangwa ibyifuzo bigasesengurwa n’abayobozi kugira ngo harebwe uburyo bigerwaho.”

Yagaragaje ko mu bitekerezo bigeze gutanga harimo gahunda yo kororera mu biraro, guteza intanga inka no kureba uburyo zakogera umukamo.

Ati:“ Twashinze itsinda, tugirana ibiganiro n’ubuyobozi, bituma duhabwa inka z’inzugu zitanga umukamo. Byatumye tubasha kwiteza imbere.”

Yakomeje avuga ko basabye Leta amazi, amashanyarazi n’ifumbire nyongeramusaruro, byose bakaba barabihawe.

Ati:“ Twabanje guhabwa ifumbire, hakurikiraho gutererwa intanga inka zacu. Nyuma twahawe amashanyarazi n’amazi, byose byagize uruhare mu iterambere ryacu.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yashimiye abaturage b’Akarere ka Nyamagabe ku ruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) yasojwe mu 2024.

Ati:“Twese dusabwa kugira uruhare rugaragara mu ingenamigambi kugira ngo tugere ku musaruro ushimishije.”

Yakomeje asaba buri wese kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe binyuze mu kwitabira umurimo, kunoza ubuhinzi, kwiyubaka no gushyigikira gahunda ziteganyijwe. Yavuze ko ibi ari ingenzi kugira ngo u Rwanda rugere ku bukungu butajegajega mu 2050.

Kayisire yagize ati: “Leta izakomeza gufasha abaturage mu bikorwa batashobora kwikorera nka gahunda zo kubaka imihanda, amashuri, amazi n’amashanyarazi. Ariko namwe nk’abaturage mukwiye kubibyaza umusaruro, kubibungabunga no gushyira imbaraga mu murimo kugira ngo iterambere rigerweho na bose.”

Yasoje ashimira abitabiriye iki gikorwa, abasaba gukomeza kugira uruhare mu bukangurambaga bw’igenamigambi ry’umwaka wa 2026/27 no gukoresha neza aya mahirwe kugira ngo bigire ingaruka nziza ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage.

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *