Imijyi yunganira Kigali izaba igisubizo mu kurwanya imiturire y’akajagari

Imijyi yunganira Kigali izaba igisubizo mu kurwanya imiturire y’akajagari

Politiki nshya ya Leta y’u Rwanda igenga imitunganyirize y’imijyi yihaye intego y’uko mu mwaka wa 2050 abaturage 70% bazaba batuye mu mijyi itunganyijwe neza. Ibi bitandukanye n’umwaka wa 2022, aho abari batuye mu mijyi bari 22.9% by’abaturage bose.

 

Iyi gahunda nshya ivuguruye muri Gashyantare 2025, yaje isimbura iyari isanzweho kuva mu 2015, yari imaze igihe ikoreshwa ariko ikaba itakijyanye n’igihe. Iyo gahunda nshya yitezweho gutuza abaturage mu buryo bugezweho, buboneye kandi butunganiye buri muturage, aho bazaba begereye ibikorwa remezo n’serivisi zikenerwa na bose. Ni gahunda kandi izatuma abaturage batuzwa ahantu hatekanye, hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Bwana UwayezU Servile, ushinzwe ibijyanye n’ubukungu n’iterambere ry’imijyi, akaba anabikoreramo muri iyi Minisiteri, yasobanuye akamaro n’impinduka nziza iyi gahunda izageza ku baturage.

Leta y’u Rwanda ifite intego yo gutuma abaturage batura ahantu hari ibikorwa remezo byose bibafasha gutera imbere, kuko iterambere ry’igihugu rishingira ku baturage, nk’uko nabo baba baratejwe imbere n’igihugu cyabo. Ni yo mpamvu, mu mwaka wa 2050, leta yifuza ko abaturage bose bazaba batuye mu mijyi ifite ibikenerwa byose mu buzima bwa buri munsi. Byitezwe ko muri icyo gihe hazaba hari ibikorwa remezo n’iterambere rigereranywa n’iry’ibihugu byateye imbere.

Rubavu

Uwayezu Servile, umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), ushinzwe ibijyanye n’ubukungu n’iterambere ry’imijyi, avuga ko amaze gukora ingendo mu bihugu bitandukanye byateye imbere birimo n’igihugu cy’u Bushinwa (China), aho yabonye uburyo abaturage batejwe imbere n’imiturire myiza igezweho. Asobanura ko, “niduhindura imyumvire tukareka kubaka mu kajagari, natwe tuzabigeraho nk’uko ibyo bihugu byabigezeho.”

Impuguke mu by’amategeko ajyanye n’imiturire y’imijyi, Muhire Jamvier, ukorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority), yasabye abanyamakuru kugira uruhare mu gusobanurira abaturage ko kubaka ahantu hataragera ibikorwa remezo cyangwa hataratunganywa amasite, ndetse hataracibwa ibibanza bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’imijyi, ari ukwihemukira no kwihungabanyiriza ejo hazaza.

Akomeza asobanura ko kubaka utubahirije igishushanyo mbonera (master plan) ari ukwagiza ubukungu bwawe ndetse n’ubw’igihugu.” Ati: “Biba byiza kubaka ibintu biramba kandi bitazasenywa, aho kubaka mu kajagari utabanje gusaba uburenganzira n’amakuru ajyanye n’igishushanyo cy’aho ugiye kubaka.”

Yibukije ko iyo umuntu yubaka ahateganyirijwe ibikorwa remezo nk’ahubakwa amashuri, amavuriro cyangwa imihanda, ibyo yubatse bisenywa kugira ngo hubakwe ibyari biteganyirijwe. Yagize ati: “Inama nagira abaturage ni ukugira umuco wo kubanza gusura igishushanyo mbonera, kugira ngo bamenye amakuru ajyanye n’aho hantu mbere yo gutangira ibikorwa bishobora kuba bitarahateganyirijwe.”

Nyagatare

Muri Politiki nshya y’imiturire, hateganyijwe gutunganya imijyi yunganira Kigali mu rwego rwo kugeza ku baturage bose ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza. Intego ni uko buri muturage azaba atuye neza kandi abona ibyo akeneye byose atiriwe ajya kubishakira i Kigali. Ibyo birimo kubegereza ibikorwa bituma biteza imbere batavuye aho batuye, birimo amazi meza, amashanyarazi, imihanda, ibikorwaremezo n’amasoko.

Kumenya igishushanyo mbonera cy’imiturire ni ingenzi kuri buri muturage, atari abatuye mu mujyi wa Kigali gusa, ahubwo no mu mijyi yose yunganira Kigali ariyo: Musanze, Rubavu, Karongi, Rusizi, Huye, Kirehe, Nyagatare na Kayonza. Iyi mijyi izubakwa ku buryo ifite ibikenerwa byose nk’umujyi wa Kigali, bityo abayituye ntibazagire itandukaniro n’abatuye mu murwa mukuru.

Naho imijyi igaragiye Kigali ariyo Muhanga, Rwamagana na Bugesera (Satellite Cities), yo yatangiye kwerekana ibimenyetso bigaragaza ko iri mu nzira yo gusatira iterambere rya Kigali.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Rubavu, umwe mu mijyi yunganira Kigali, baganiriye n’ikinyamakuru Umusanzunews.rw badutangariza ko batangiye kwibona nk’abatuye mu murwa mukuru, kuko batakibona itandukaniro rinini hagati y’imibereho yabo n’iy’abatuye mu mujyi wa Kigali.

Rugaba Emmanuel, umwubatsi wabigize umwuga kandi wabyize, ni umwe mu bari kubaka inyubako nini kandi igezweho muri Rubavu. Ni nawe mujenyeri (Engineer) uyihagarariye, iyo nyubako ikazatwara miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Bugesera

Kimwe n’abandi bakozi bakorana kuri iyo nyubako, Jackson Nishimiye, umufundi, yadutangarije ko akorera amafaranga ibihumbi 10 ku munsi, nk’uko umufundi wo i Kigali ayahembwa. Si we wenyine, kuko na mugenzi we Nsabimana Ezira, umuyede, yavuze ko na we yakoraga akazi ko guhereza amatafari n’umucanga i Kigali, aho yahabwaga amafaranga 5.000 ku munsi. Ariko nyuma yo kumenya ko na Rubavu, nk’umujyi wunganira Kigali, bafite amahirwe n’imishahara isa n’iy’i Kigali, yahisemo kuguma iwabo, kuko na ho hari amahirwe menshi yo kubona akazi.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yagaragaje ko ari iby’agaciro ko buri muturage atura ahantu heza, hadashyira ubuzima bwe n’ubw’abaturanyi be mu kaga. Yagize ati: “Ni yo mpamvu Umujyi wa Kigali ushyize imbaraga mu gutunganya imiturire igezweho, kugira ngo abantu babe mu mijyi itekanye kandi ifite ibyangombwa byose bijyanye n’igihe.”

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru basaga 30 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye, bitabiriye amahugurwa y’iminsi itatu yabereye mu Karere ka Rubavu, yateguwe na Afrimedia ku nkunga ya FOJO, agamije kunoza umwuga wo gukora inkuru zijyanye n’ubwubatsi n’ibijyanye n’imiturire n’iterambere ry’imijyi.

Emma Claudine yibukije ko bitakiri ngombwa kubaka amazu atajyanye n’igihe (utujagari), kuko byongera ikibazo cy’amacumbi atari meza ndetse bishobora gushyira ubuzima mu kaga. Yatanze urugero rw’umushinga wa Mpazi Project, aho Umujyi wa Kigali wubakiye inzu nziza abaturage bari batuye mukajagari iruhande rwa ruhurura ya Mpazi.

Mpazi Project

Mu buso bwa hegitari 15 aho hari akajagari, hubatswe inzu 720 zicumbikira abaturage 3.600, zubatswe ku buso bwa hegitari 2.2 gusa, bituma ubutaka bwasagutse bukomeza gutunganywa mu buryo bwiza. Abaturage batujwe muri izo nzu bavuze ko bishimira cyane uburyo babayeho neza kandi batekanye.

Impuguke mu by’imiturire zivuga ko gahunda y’u Rwanda yo gutuza abaturage mu mijyi mu mwaka wa 2050 izazamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage hirya no hino mu gihugu, kuko abaturage bazaba batuye mu mijyi ifite ibikorwa byose by’iterambere aho bari hose mu Rwanda.

 

Iyi nkuru yateguwe k’ubufatanye bw’Afrimedia company ku nkunga ya FOJO,muyigejejweho na Nkusi Léon

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *