I Kigali: Hatashywe Laboratwari nshya izongera ubuziranenge bw’ibyoherezwa mu mahanga

I Kigali: Hatashywe Laboratwari nshya izongera ubuziranenge bw’ibyoherezwa mu mahanga

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yashimye uruhare rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu gushyigikira u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo by’ingenzi bigamije kongera ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga, by’umwihariko binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

 

 

Uyu muyobozi yavuze ko laboratwari nshya yatashywe izafasha mu kongera ubushobozi bwo gupima ubuziranenge bw’ibicuruzwa, bikagabanya ibyago byo kwangirwa ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane ay’ibihugu bigize EU.

Yagize ati:“ Iyo usubijwe inyuma ku isoko rimwe, ushobora no kuritakaza burundu. Gutsindagira amasoko mpuzamahanga bisaba ibikoresho bigezweho, abakozi bashoboye, n’ubushobozi buhoraho.”

Yibukije ko yigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa RICA, aho yahuye n’ikibazo cy’igabuka ry’inyongeramusaruro nk’urusenda, bitewe no kurenza urugero rw’imiti yica udukoko yemewe n’amategeko ya EU. Avuga ko iyi laboratwari izafasha gukemura ibibazo nk’ibi.

Yakomeje agira ati:“ Ibi bikoresho bigezweho bizajya bipima ibintu birenga 20, birimo ubutaka, amazi, ibiribwa by’amatungo, icyayi, ikawa, imyanda y’imiti n’ibindi. Ibi bizatuma haboneka ibisubizo byizewe, bishingirwaho n’amasoko yo hanze.”

Minisitiri yanashimye ko ibikoresho byose byatanzwe biturutse ku ruganda rumwe, bikazoroha kubikoresha no kubisana igihe byahuye n’ikibazo. Yanasabye ko hashyirwa imbaraga mu guhugura abakozi bazabikoresha, kuko ikosa rimwe ryonyine rishobora gutuma igihugu gitakaza isoko cyangwa ikizere cy’abaguzi.

Laboratwari nshya ya NAEB yitezweho kongera icyizere ku masoko mpuzamahanga

Yasoje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira NAEB kugira ngo iyi laboratwari igere ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kuyihesha icyemezo cy’ubuziranenge (accreditation), hashingiwe ku bipimo mpuzamahanga bya ISO/IEC 17025 bigaragaza ubushobozi bw’abakozi n’ubwizewe bw’ibipimo.

Yagize ati: “Ibi ni ibisabwa kugira ngo dushobore guhangana ku masoko mpuzamahanga. Ubu NAEB ni isura y’u Rwanda ku isoko, kandi tugomba kuyubakira ubushobozi buhamye.”

By’umwihariko Minisitiri yashimiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bufatanye n’inkunga bwatanze, anatangaza ko iyi laboratwari ifunguwe ku mugaragaro.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Michel Ndiwanda, witabiriye igikorwa cyo gutaha Laboratwari nshya ya NAEB, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubaka ubushobozi bwo gupima no kugenzura ubuziranenge bw’ibyoherezwa mu mahanga.

Herekanywe ikawa n’icyayi byatunganyirijwe muri laboratwari

Yavuze ko iyi laboratwari n’ibikoresho biyigize bifatika ku buryo bugaragara, ariko ko ari igice gito cy’urugendo rwatangiye kuva mu 2018. Uru rugendo rwaranzwe no gukora isuzuma ryimbitse ry’ibikenewe, birimo ibikoresho, abakozi n’inzira yo kubahiriza ibisabwa kugira ngo haboneke icyemezo cy’ubuziranenge.

Yagize ati: “Ndashimira cyane abakozi ba NAEB ku bwo kwitanga no kwihugura kugira ngo babe ku rwego rw’isi. Kubona ibikoresho byujuje ibisabwa, no kubihuza n’amabwiriza ajyanye n’icyemezo cy’ubuziranenge bisaba ubushishozi bwinshi.”

Yakomeje avuga ko iyi laboratwari ari igice cy’ingenzi mu gushyigikira isoko rusange ry’ibiribwa by’imboga n’imbuto rya Kigali (Kigali Wholesale Market), ryamaze igihe riganirwaho, kandi rikaba rifite amahirwe yo kuba irya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba rihuza u Rwanda n’u Burayi.

Yagize ati: “Iki gikorwaremezo kizafasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kuba intangarugero mu buhinzi bwoherezwa mu mahanga. Laboratwari ya NAEB ni inkingi izashingirwaho mu kurushaho guteza imbere ubuziranenge n’ubushobozi bwo guhangana ku masoko yo mu Burayi.”

Yasoje ashimangira ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kohereza ibicuruzwa ku isoko ry’i Burayi, by’umwihariko guhera mu 2019, aho ibikomoka ku ikawa n’icyayi biri ku isonga, ariko hakaba hari n’amahirwe akomeye ku bindi biribwa nka puwavuro (beans) n’urusenda.

Umusanzunews

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *