Trump yanze umugambi wa Israel wo kwica umutegetsi w’ikirenga wa Iran
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanze umugambi wa Israel wo kwica Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, nk’uko abakozi batatu bo hejuru mu butegetsi bwa Amerika ba bitangarije ikinyamakuru CBS News.
Abo bategetsi batangaje ko Trump yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ko kwica Khamenei “atari igitekerezo cyiza”.
Trump ubwe ntiyigeze agira icyo atangaza ku by’ayo makuru.
Icyo kiganiro bivugwa ko cyabaye ubwo Israel yatangizaga ibitero kuri Iran ku wa Gatanu.
Mu kiganiro yahaye Fox News, Netanyahu ntiyemeje cyangwa ngo ahakane amakuru y’ikinyamakuru Reuters avuga ko Trump yanze uwo mugambi wa Israel.
Netanyahu yagize ati: “ Hari ibihuha byinshi ku biganiro bitigeze bibaho, kandi ibyo ntabwo ndi bubijyemo. Ariko nababwira ko mbona dukora ibyo dukeneye gukora. Tuzabikora, kandi nemera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizi icyiza kuri zo, naho ibindi si ndi bubivugeho.”
Umwe mu bategetsi bo muri Israel yabwiye NBC News ko mu byo batekereza, Israel idafite gahunda yo kwica abayobozi ba politiki, ahubwo ko yibanda ku ngufu za kirimbuzi n’igisirikare. Ati: “Sinibaza ko umuntu wese ufata ibyemezo kuri izo gahunda akwiye kubaho yidegembya.”
Ku wa Gatanu, Israel yagabye ibitero bya mbere ku bikorwa remezo bya Iran bifitanye isano n’ingufu za kirimbuzi, binahitana bamwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare ndetse n’abahanga muri siyansi.

Kuva ubwo, ibihugu byombi byakomeje kurasana misile zitabarika, kugeza ku cyumweru n’ijoro ubwo batangiye umunsi wa gatatu w’intambara.
Mu butumwa aherutse gushyira ku rubuga rwe Truth Social ku bijyanye n’imirwano irimo gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo Hagati, Trump yagize ati: “Iran na Israel bikwiye kumvikana”, yongeraho ati:” nshobora kubafasha guhagarika imirwano “nk’uko nabigenje hagati y’u Buhinde na Pakistan”.
Avugana n’abanyamakuru mbere yo kuva mu nama ya G7 yabereye muri Canada, Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gushyigikira Israel, ariko yanga gusobanura niba hari icyo yasabye icyo gihugu ku bijyanye no guhagarika ibitero kuri Iran.
Ibindi biganiro byari biteganyijwe hagati ya Amerika na Iran ku ngufu za kirimbuzi byari biteganyijwe ku cyumweru. Ariko umuhuza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman, Badr Albusaidi, yatangaje ku wa Gatandatu ko ibyo biganiro bitakibaye.
Iran yabwiye Qatar na Oman ko ititeguye kuganira ku gahenge mu gihe igihanganye n’ibitero bya Israel, nk’uko umwe mu bategetsi b’ibi bihugu yabibwiye Reuters.
Ku wa Gatandatu, Trump yatangaje ko Amerika “ntaho ihuriye n’ibitero kuri Iran”, ariko aburira ko “niramuka iterwa n’Iran mu buryo ubwo ari bwo bwose, imbaraga zose z’ingabo za Amerika zizayibasukiho mu buryo butigeze bubaho mu mateka.”
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717
