Karongi: Inka 13 zahawe abarokotse Jenoside: Ikimenyetso cy’urukundo n’ubumwe bw’Abanyarwanda

Karongi: Inka 13 zahawe abarokotse Jenoside: Ikimenyetso cy’urukundo n’ubumwe bw’Abanyarwanda

Abanyamuryango b’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba batangaje ko bashyize imbaraga mu kubaka ubukungu bw’igihugu no kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda, bitandukanye n’uko bamwe mu bacuruzi bo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bayigizemo uruhare.

 

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Kamena 2025, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba rwaremeye inka 13 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inka zifite agaciro karenga miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusobanurirwa amateka y’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, aho hibanzwe ku butwari bw’Abasesero bwo kwirwanaho ku buryo budasanzwe, Nyuma y’ibiganiro, banashyize indabo ku Rwibutso rwa Bisesero, rumwe mu nzibutso zibumbatiye amateka akomeye ya Jenoside ndengakamere yahabereye.

Nk’uko byasobanuwe na Gasozi Saidi, umukozi wa MINUBUMWE ushinzwe ibikorwa by’uru rwibutso, yavuze ko ari rumwe mu nzibutso umunani ziri ku rwego rw’igihugu, rukaba na rumwe mu nzibutso 4 mu gihugu zashyizwe  mu murage w’isi  na UNESCO kugira ngo rubungabungwe ku bw’inyungu rusange z’abatuye isi.

Guverineri w’ Intara y’ Uburengerazuba Hon. Ntibitura Jean Bosco ( Ifoto y’Umusanzu)

Basobanuriwe birambuye amateka yarwo n’umwihariko w’Abasesero, uburyo barwanye igihe kirekire banze kwicwa, bakemera kurwana n’abicanyi nubwo byarangiye batsinzwe bakicwa. Ubutwari bagaragaje ni bwo bwatumye uru rwibutso rushyirwaho, rushyinguyemo Abatutsi barenga 50.000.

Nyuma yo kumva ayo mateka, bunamiye izo nzirakarengane zishwe zirwanaho, banashimira intwari y’Abasesero, Birara Aminadabu, wabatoje kwitanga no kwirwanaho.

Bamwe mu barokotse Jenoside bahawe izo nka, bavuze ko babifata nk’ikimenyetso cy’urukundo, amahoro n’ubwiyunge.

Mugemana Claver  wo mu murenge wa Rwankuba at:“ Turashima leta y’ ubumwe yashyizeho gahunda ya Gira Inka kuko, mbere twari dufite inka zigenda tuzireba kubera amateka mabi yaranze iki gihugu, ariko ubu turishimye kubera inka twahawe kuko ari ikimenyetso gikomeye cy’ urukundo kandi gihamya amahoro n’ iterambere rirambye”.

Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’igihugu, Madame Jeanne Françoise Mubiligi (Ifoto y’Umusanzu)

Kagimbura Anastase wo mu murenge wa Mubuga na we ati:” Turashima Urugaga rw’ Abikorera( PSF) batworoje, nubwo atari abaturage bose bazihawe ariko twizeye ko uko zizajyenda zibyara natwe  tuzagenda tworoza n’ abandi.”

Umuyobozi wa PSF ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, yavuze ko iki gikorwa cyo kwifatanya n’abarokotse Jenoside kiba buri mwaka mu turere tugize iyo ntara, ubu hakaba hari hatahiwe Akarere ka Karongi.

Nkurunziza Ernest, yakomeje avuga ko intego nyamukuru yiki gikorwa arugufatanya no gutahiriza umugozi umwe kugira ngo dukomeze gusigasira ibyagezweho kandi Twibuke Twiyubaka.

Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’igihugu, Madame Jeanne Françoise Mubiligi, yavuze ko nk’Abikorera bafite gahunda ihoraho yo kwibuka no kuremera abarokotse Jenoside batishoboye.

Bashyize indabo ku Rwibutso rwa Bisesero urwego rwo guha icyubahiro ibimiri iharuhukiye ( Ifoto Y’Umusanzu)

Yagize ati: “Nk’Abikorera mu Rwanda, dufite gahunda yo kwibuka nka bandi Banyarwanda bose, ariko by’umwihariko tugashyira imbaraga mu gufasha abarokotse batishoboye. Ubu ni bwo buryo natwe twifatanya nabo mu rugendo rwo kwiyubaka.”

Yakomeje agira ati: “Twifuza ko abarokotse Jenoside batishoboye nabo batera imbere. Izi nka twaboroje uyu munsi, zizabaha amata azabafashe gutuma abana bakure neza, kandi igihe zizaba zibyaye nabo bazoroza abandi.”

Guverineri w’ Intara y’ Uburengerazuba Hon. Ntibitura Jean Bosco yashimiye Abikorera ku gikorwa cyiza cy’ururkundo cyo gufasha no guharanira iterambere ridasigana n’ umutima wa kimuntu.

Hon Ntibitura yagize ati: “ Intambwe mwateye uyu munsi yo kuremera abarokotse Jenoside nk’uko musanzwe mubikora, n’intambwe idasubira inyuma mu rugendo rwo guharanira imibanire myiza, ubufatanye mu kwibuka no kubaka igihug.”

Yasoje avuga ko kuremera abarokotse Jenoside Atari kubaremera gusa, ahubwo ni no kubasubizamo icyizere, gusana ibikomere no gushyira mu bikorwa indangagaciro za Kinyarwanda.”

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba rwaremeye inka 13 imiryango y’abarokotse Jenoside (Ifoto y’Umusanzu)

Muri iyi mnsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, urugaga rw’abikorera mu ntara y’uburengerazuba ruzaremeza  inka 96 z’agaciro k’arenga 82.000.000 imiryango 96 y’ abarokotse bo mu turere 7 tugize iyi ntara,mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubafasha gukomeza kwibuka biyubaka.

Urugaga rw’Abikorera rukomeje ibikorwa byo kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho nyuma y’i Karongi bazakomereza mu Karere ka Musanze, aho bateganya gusura abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

 

Umusanzunews

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *