U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga igamije guteza imbere ubuziranenge mu bucuruzi bwambukiranya imipaka muri Afurika

U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga igamije guteza imbere ubuziranenge mu bucuruzi bwambukiranya imipaka muri Afurika

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Mata 2025, i Kigali hatangiye inama y’iminsi ibiri yateguwe n’Umuryango Nyafurika w’Ubuziranenge (ARSO – African Organisation for Standardisation). Iyi nama yahuje abayobozi b’ibigo by’ubuziranenge, abagenzuzi b’ibicuruzwa, ndetse n’abahagarariye inganda nto n’iziciriritse baturutse mu bihugu bitandatu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Dr. Nsengimana Hermogene, Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, yavuze ko intego y’iyi nama ari uguhugura abikorera ku giti cyabo, cyane cyane abakorera mu bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, ubuki, imitobe n’imbuto, ndetse n’ibindi bitandukanye, kugira ngo bamenye uburyo bwo kubona ibirango by’ubuziranenge byemewe ku rwego rwa Afurika, bizabafasha kurushaho koroherezwa kugera ku masoko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ahantu hose uzajyana igicuruzwa cyawe muri Afurika, ntibazongera kugipima kuko kizaba kiriho ikirango cyemewe ku rwego rw’umugabane w’Afurika, bitandukanye n’uko byaribimeze.”

Jean Pierre Bajeneza, uhagarariye ishami rishinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge mu Rwanda (RSB), yasobanuye ko hari amabwiriza agera ku bihumbi 4,500, ari kwigishwa mu nzego zitandukanye zirimo urubyiruko, abagore, abafite ubumuga, abafite inganda ndetse n’abatanga serivisi zitandukanye.

Dr NSENGIMANA Hermogene umunyamabanga mukuru wa ARSO ( Umusanzu Photo)

Yagize ati: “Tugamije gufasha inganda nto n’iziciriritse guhangana ku isoko ry’Afurika bafite ubumenyi bujyanye n’igihe. Twifuza ko igicuruzwa cyakozwe kigumana ireme ryacyo kuva gikorwa kugeza kigeze ku isoko, haba mu buryo gipfunyikwamo, mu isuku, ndetse n’uko kigaragara ku bakiriya.”

Yongeyeho ko u Rwanda ari rwo rufite umubare munini w’abitabiriye iyi nama, barimo abakorera mu by’ibinyampeke.

Claudine Kampire, umwe mu bahagarariye inganda zikorera mu Rwanda, yavuze ko bakora akawunga, kandi ko kubona kiriya kirango cy’ubuziranenge kizabafasha kwagura ubucuruzi bwabo ku rwego rwa Afurika. Ati: “Ntibizaba bikiri ngombwa gusaba ibipimo by’ubuziranenge mu gihugu cyose ugiye gucururizamo, kuko ARSO izaba yarabyemeje. Ibi bizatuma tugera ku masoko manini mu buryo bworoshye.”

Iyi nama yitabiriwe n’abantu barenga 100 baturutse mu bihugu bitandatu, igamije gushyira mu bikorwa ingamba zo guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika no kongerera ubushobozi inganda iziciriritse kugira ngo zigere ku masoko mpuzamahanga zifite ubuziranenge bujyanye n’amahame mpuzamahanga.

Umusanzunews.rw

Umwandits: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *