Remera: Abaturage Bitabiriye Amatora yo Gusimbuza Abayobozi, Umutekano n’Isuku Bishyirwa imbere

Remera: Abaturage Bitabiriye Amatora yo Gusimbuza Abayobozi, Umutekano n’Isuku Bishyirwa imbere

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera, habaye umuhango wo gusimbuza bamwe mu bayobozi b’umudugudu. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi ndetse n’uhagarariye amatora ku rwego rw’umudugudu.

Ajdud Chief Rtd Rwasiga Jean Baptiste, wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, ni we watorewe kuyobora umutekano muri uyu mudugudu. Yatangaje ko abyishimiye kandi yemeza ko afite ubunararibonye mu gucunga umutekano, bityo akizeza abaturage ko atazabura ubushobozi bwo gusohoza inshingano yahawe.

Mu ijambo rye, yagize ati: “Nzaharanira gusigasira ibyari byaragezweho, nongere imbaraga mu bitari byagenze neza. Ikizere bampaye nzagisigasira, nkore ibyiza birimo gucunga neza umutekano n’ibindi.”

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Umusanzunews, yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke ukunze kugaragara hagati y’inzu ndetse n’amatara adacanwa ku mihanda, bikaba bishobora gutera impungenge abaturage. Yagize ati: “Tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo abatabasha gucana amatara bayacane, abatabikoze bagacibwa amande. Ikindi, abantu bahagarara hagati y’inzu bagomba gufatirwa ingamba kuko akenshi ari bo bakora ibyaha.”

Umutekano n’Isuku Bishyirwa imbere

Yasoje avuga ko hakenewe ubukangurambaga buhoraho kugira ngo abaturage bamenye uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.

Karekezi Edouard, Umuyobozi w’Umudugudu w’Ubumwe, yashimye uko amatora yagenze, avuga ko yatunguwe n’ubwitabire bw’abaturage. Yagize ati: “Sinari nzi ko abantu bangana gutya bazitabira amatora. Ibi byerekana ko banyizera kandi bishimiye imiyoborere myiza.”

Yakomeje avuga ko amatora yakozwe mu mucyo, aho buri muturage yatoye umukandida yifuzaga nta nkomyi.

Yanakomoje ku kibazo cy’umutekano, atanga urugero ku mwana wariwe n’imbwa, ati: “Abana bakinaga n’imbwa irabarya, ariko twihutiye kujyana uwo mwana kwa muganga. Twanajyanye iyo mbwa ahantu hizewe kugira ngo itazongera kugira undi yangiza.”

Uwamahoro Adrie, umujyanama muri Njyanama y’Umurenge wa Remera akaba n’umuyobozi w’urugaga rw’abagore (SNF), yagarutse ku kibazo cy’ibihuru n’ibidendezi by’amazi , bishobora gutera indwara nka Marariya.

Remera: Abaturage Bitabiriye Amatora yo Gusimbuza Abayobozi

Yagize ati: “Iyo habonetse ibibazo nk’ibi mu mudugudu, tugira uruhare mu kubihagurukira. Ni yo mpamvu Njyanama y’ umurenge wa Remera wafashe icyemezo cyo kohereza abajyanama bagize njyanama ya njyanama ya Remera, mu tugari kugirango bifatanye n’abaturage mu kujya inama yahashya icyo cyago cya marariya.”

Yongeyeho ko hagomba kubaho ubwirinzi, buri rugo rukirinda umwanda, rugasiba ibinogo by’amazi, kuko ari ho imibu yororokera.

Mu kwezi k’Ukwakira n’Ukuboza 2024, ku Kigo Nderabuzima cya Remera hagaragaye ubwandu bwa Marariya bukabije, aho imibare y’abayirwaye yageze ku 1377 mu mezi atatu gusa. Uwamahoro yavuze ko ari ikibazo gikomeye, cyatumye umurenge ubwawo uhangana na cyo.

Uwamahoro Adrie, umujyanama muri Njyanama y’Umurenge wa Remera

Uwamahoro yasabye urubyiruko kugira imyitwarire myiza, yirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bishuko bishobora kubangamira ejo hazaza habo. Yagize ati: “Urubyiruko rukwiye kumenya ko kwishora mu biyobyabwenge, kunywa inzoga n’itabi bidakwiye. Kuko ari bo Rwanda rwejo tugomba gushyigikira.”

Yasoje asaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we mu gukumira umwanda no kurwanya Marariya. Yagize ati: “Nitwihutira gusukura aho dutuye, Marariya izacika burundu.”

Ajdud Chief Rtd Rwasiga Jean Baptiste, wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, ni we watorewe kuyobora umutekano

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Number: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *