Henok Mulubrhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025
Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Astana Qazaqstan yegukanye igice cya mbere cya Tour du Rwanda 2025, cyakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare. Mulubrhan, ufite imyaka 25, ni we wegukanye Tour du Rwanda ya 2023, akaba yongeye kugaragaza imbaraga muri iri siganwa ry’uyu mwaka.
Iri rushanwa ryatangiye ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare, aho hakinwe igice cya Prologue cyegukanywe n’Umubiligi Aldo Taillieu wa Lotto Development Team. Igice cya mbere cyo cyakinwe kuri uyu wa Mbere, gihagurukira i Rukomo mu Karere ka Gicumbi Saa tanu za mu gitondo, anyura mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, gisorezwa i Kayonza. Cyari gifite intera y’ibilometero 157,8, cyikaba ari cyo cyirekire muri iri rushanwa.
Munyaneza Didier wa Team Rwanda ni we watangiye isiganwa agaragaza imbaraga, acika igikundi ayobora, ndetse ashyiramo ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 40 ku bakinnyi batatu bamukurikiye, ndetse n’iminota ine ku gikundi kinini. Gusa, nyuma y’ibilometero 70, Munyaneza yaje gufatwa n’itsinda ry’abakinnyi batatu barimo Uwiduhaye wa Team Rwanda, Zegklis wa May Stars na Matthews wo muri Afurika y’Epfo.

Mu bilometero bya nyuma, igikundi cyari inyuma cyaje gufata aba bakinnyi, maze Henok Mulubrhan atsinda isiganwa akoresheje amasaha atatu, iminota 57 n’amasegonda 52. Abakinnyi 51 ba mbere banganyije ibihe.
Mu bakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza, Byukusenge Patrick wa Java-InovoTec yabaye uwa 13, Ngendahayo Jeremie wa May Stars aba uwa 17, Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda aba uwa 21, mu gihe Mugisha Moïse na Manizabayo Eric babaye aba 28 na 32.
Ku rutonde rusange, Fabien Doubey w’Ubufaransa ukinira TotalEnergies ni we wambaye umwenda w’umuhondo, mu gihe Umunyarwanda uza hafi ari Masengesho Vainqueur uri ku mwanya wa 26, akurikirwa na Byukusenge Patrick. Aba bombi bakarushwa amasegonda 21 na Doubey.
Tour du Rwanda 2025 izakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare, aho agace ka kabiri kazahagurukira kuri MIC mu Mujyi wa Kigali Saa tanu za mu gitondo, gasorezwe i Musanze Saa munani, ku ntera y’ibilometero 121.
