Abayobozi batandukanye ku isi bateraniye i Kyiv kwibuka imyaka itatu y’intambara ya Ukraine
Abayobozi batari bake b’ibihugu bitandukanye bateraniye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu rwego rwo kwibuka imyaka itatu ishize Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ayoboye igitero kuri Ukraine, ku itariki ya 24 Gashyantare 2022.
Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi, abayobozi ba Ukraine bagaragaje uko igihugu cyari kimeze icyo gihe n’aho kigeze uyu munsi, banagaruka ku mpungenge bafite ku nkunga ya Amerika.
Valerii Zaluzhnyi, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine hagati ya 2021 na 2024, ubu akaba ahagarariye igihugu cye mu Bwongereza, yagize ati:” Twihagazeho icyo gihe, tugomba no kwihagararaho uyu munsi. Nubwo bikomeye gute, ntituzacika intege.”
Ikigo cy’ubutasi cya Ukraine (SBU) na cyo cyasohoye itangazo rigira riti:” Intambara yacu irakomeje. Ntitwigeze dushyira intwaro hasi icyo gihe, n’ubu ntituzatsindwa.”
Ubumwe bw’u Burayi bwizihije uyu munsi butangaza ibihano bishya ku Burusiya mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. Ibi bihano ni ibya 16 bifatiwe u Burusiya kuva bwatangiza intambara yeruye kuri Ukraine.
Kaja Kallas, ushinzwe ububanyi n’amahanga muri uyu muryango, yagize ati:” Mu gihe hari ibiganiro byo kurangiza iyi ntambara, tugomba gufasha Ukraine kugira ngo ibe mu mwanya mwiza wo kunguka. Ibihano ni kimwe mu bigira uruhare muri ibyo.”
Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byafatiye u Burusiya ibihano bitandukanye kuva bwatangiza intambara kuri Ukraine, birimo iby’ubucuruzi, ubukungu, ingendo, ndetse n’ifatira ry’imitungo y’u Burusiya.
Igihe yatangiza iyi ntambara, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatekerezaga ko igisirikare cye gikomeye kizarangiza Ukraine mu gihe gito, ndetse bamwe mu bayobozi be bakamugira inama yo guhunga.
Perezida Volodymyr Zelensky yahakanye igitekerezo cyo kuva i Kyiv ngo ashinge guverinoma y’ubuhungiro. Yagaragaye yambaye imyenda ya gisirikare yirabura mu mashusho yashyizwe kuri murandasi, yemeza abaturage ba Ukraine ko azagumana na bo mu rugamba.
Ingabo za Ukraine zarwanye n’iz’u Burusiya zageragezaga gufata Kyiv. Nyuma yo kwerekana ko zifite ubushobozi bwo kurwana, Amerika n’u Burayi batangije gahunda yo kohereza ibikoresho bya gisirikare byinshi.
Umwe mu bayobozi ba Ukraine utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:” Ikosa rya Putin ryari ugutekereza ko intambara yari kuba iyoroheje. Yatekerezaga ko Ukraine itazirwanaho, ndetse ko izakira ingabo ze nk’abagabo bazanye impundu.”
Ku wa 29 Werurwe 2022, ingabo z’u Burusiya zavuye i Kyiv zisubira inyuma. Mu masaha make zavuyeyo, haragaragaye ibimenyetso by’ibyaha by’intambara mu duce twa Irpin, Bucha na Hostomel.
Mu mihanda ingabo z’u Burusiya zifuzaga gukoresha ngo zinjire i Kyiv, habonetse ibimiri y’abasivile bapfuye, bimwe muri byo byari byambitswe amapine, bigaragaza ko hari ibimenyetso by’ibyaha by’intambara byageragejwe gusibanganywa.
