Umuramyikazi Mutesi Gasana yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mvuge Iki?’
Umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mutesi Gasana, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise Mvuge Iki?. Tubibutse ko uyu muhanzi mu minsi ishize yashyize hanze indi ndirimbo yise ‘ God of Midnhgt.
Iyi ndirimbo yayihimbye agamije kwibutsa abantu akamaro k’amasengesho mu gukuraho ibibazo cyangwa gushaka ibisubizo bituruka ku Mana Nyir’ijuru n’Isi.
Ati: “Iyi ndirimbo yibutsa ko iyo dusenze dusubizwa, kuko Imana yumva uyitakambiye. Ndetse iyo umuntu afite umutima umenetse kandi afite ukwemera, Imana imwumva nk’uko byagenze kuri Hezekiya wasenze agiye gupfa, Imana ikamwongerera igihe cyo kubaho Yesaya 38:1.5.”
Mu minsi mike ishize, Mutesi Gasana yari yashyize hanze indi ndirimbo yitwa God of the Midnight Hour, indirimbo yahembuye imitima ya benshi kuko ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kwizera Imana mu bihe bikomeye.
Ibihangano bye bizwiho kuba byibanda ku butumwa bugaruka ku kwizera, kubabarira no gukomeza umurongo w’ibyo Bibiliya yigisha.
Mutesi Gasana amaze kugira indirimbo nyinshi zikomeye ziramya Imana mu ndimi zitandukanye. Muri zo twavugamo: Nitaimba Neema Zako, Ijwi ry’umukunzi, Waratumenye, Ubuntu Bwawe Mwami na You Deserve the Glory, zose zandikanywe ubuhanga kandi ziri mu njyana nziza za gospel.



