Kayonza: Umuyobozi w’uruganda Roomamate Jean Claude akomeje ibikorwa by’iterambere mu Karere

Kayonza: Umuyobozi w’uruganda Roomamate Jean Claude akomeje ibikorwa by’iterambere mu Karere

Umunyemari nyiri uruganda Roomamate, Jean Claude, utuye mu Karere ka Kayonza, arashima ubuyobozi bw’igihugu ndetse afatanya n’abaturage kubaka umuhanda

Umunyemari akaba nyiri uruganda Roomamate, ruherereye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, arashima ubuyobozi bw’igihugu ndetse akaba afatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Mukarange kubaka umuhanda ugana aho uru ruganda ruherereye.

Uyu muhanda biteganyijwe ko uzuzura mu gihe cy’ukwezi kumwe. Jean Claude avuga ko yagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko aho umuhanda unyura hari icyondo cyinshi, bigatera imbogamizi ku bawukoresha. Ibi byatumye afatanya n’abaturage mu kuwubaka uy’umuhanda.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umusanzunews, yasobanuye ko akunda igihugu cye kandi agifite ku mutima, ari na yo mpamvu yegereye bagenzi be baturanye akabagezaho iki gitekerezo cyo gufatanya muri iki gikorwa cyo kubaka umuhanda.

Yagize ati: Nk’umunyarwanda, ngomba gukorera igihugu cyanjye. Iyo imvura iguye, uyu muhanda usigara urimo ibyondo byinshi, bikagora imodoka n’abanyamaguru bawukoresha. Ni yo mpamvu nagize igitekerezo cyo kuwubaka, mfatanyije na bagenzi banjye. Twahisemo gukodesha imodoka zikora imihanda, ubu tugeze ahashimishije mu kuwubaka.”

Yakomeje avuga ko nubwo gukora ibi bikorwa bisaba amafaranga menshi, ari ngombwa kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yashimangiye ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuko ubu ibinyabiziga n’abanyeshuri bawukoresha batagihura n’imbogamizi nk’uko byari bimeze mbere.

Uyu mushoramari yashimiye Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, ku iterambere amaze kugeza ku Baturarwanda ndetse no ku gihugu muri rusange. Yanashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ku bufatanye n’abaturage mu gushyira mu bikorwa ibikorwa by’iterambere.

 

umusanzunews.rw

Umwanditsi: NTIBANYURWA M.Christophe

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *