Impungenge ku isiganwa y’imodoka ya Grand Prix mu Rwanda
Formula 1 Yatangaje ko Ikurikirana Bya Hafi Intambara muri DR Congo mu Gihe u Rwanda Rusaba Kwakira Isiganwa rya Grand Prix
Formula 1 (F1) yatangaje ko ikurikiranira hafi ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko u Rwanda rugaragaje inyota yo kwakira isiganwa rya Grand Prix.
Ibi byavuzwe nyuma yo gusubiza ibaruwa yanditswe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, aho yagaragaje impungenge ku kuba u Rwanda rwakwakira iri rushanwa.
Kayikwamba yibajije ati: “Ese u Rwanda ni amahitamo meza yo guhagararira umugabane wacu?” anasaba F1 guhagarika ibiganiro n’u Rwanda ndetse rugakurwa mu bihugu bishobora kwakira iri rushanwa.
U Rwanda na Afurika y’Epfo ni byo bihugu biri mu nzira zo kwemererwa kwakira Grand Prix mu 2027, bikazaba ari ubwa kabiri isiganwa rya F1 rigarutse muri Afurika nyuma y’umwaka wa 1993.
Gusa, amakuru atandukanye avuga ko amahirwe y’u Rwanda yo kwakira iri rushanwa yagabanutse kubera impamvu zitandukanye, zirimo intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Umuvugizi wa F1 yagize ati: *”Twakiriye ubusabe buturutse mu bice bitandukanye by’isi byifuje kwakira isiganwa rya F1 mu bihe biri imbere.
“Tugenzura buri busabe bwose twitonze, kandi ibyemezo tuzafata bizashingira ku makuru yuzuye ndetse no ku nyungu n’indangagaciro by’uyu mukino.”
Mu Ukuboza 2023, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rufite ubushake bwo kwakira Grand Prix, ubwo i Kigali hari habereye inama y’ubutegetsi ya FIA, urwego rugenzura isiganwa rya F1. Iyi nama yari ibereye bwa mbere muri Afurika.
U Rwanda rwamaze gutangira kubaka umuhanda wihariye ku bipimo bya F1 hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera—na cyo kiri kubakwa. Uwo muhanda wateguwe na Alexander Wurz, wahoze asiganwa muri F1, hagamijwe guhuza uyu mukino n’ubwiza nyaburanga bw’ako gace.
Mu Ukuboza, Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, yabwiye BBC Sport Africa ati: “Afurika ikwiriye isiganwa rya F1, kandi u Rwanda ni ahantu heza ho kuryakira.”
Ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira F1 buri mu mugambi warwo mugari wo kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Gusa, ibi bishobora kudakunda kubera umwuka mubi mu karere.
Muri RDC, umutwe wa M23 urwana n’igisirikare cya leta, ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Epfo. Leta ya RDC ishinja u Rwanda gufasha izi nyeshyamba, nubwo rwo rubihakana.

Raporo za Loni zakunze gushinja u Rwanda gushyigikira M23 no kungukira mu bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ava muri RDC, gusa ubuyobozi bw’u Rwanda bwabihakanye, buvuga ko gusa bwita ku mutekano wabwo.
Minisitiri Kayikwamba yavuze ko afite impungenge zikomeye ku kuba u Rwanda rwakwakira F1, abinyujije mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wa F1, Stefano Domenicali.
Yagize ati: “F1 koko yifuza ko izina ryayo risigwa icyasha cy’amaraso mu gukorana n’u Rwanda?”
Yungamo ati:” U Rwanda koko ni igihugu gikwiye guhagararira Afurika mu mukino mpuzamahanga w’imodoka?”
Loni ivuga ko abantu bagera ku 2,900 bapfuye mu kwezi kwa Mutarama mu mirwano yo kwigarurira Goma n’inkengero zayo. M23 yo ivuga ko abapfuye ari abasirikare n’aba Wazalendo, umutwe ushyigikiwe na leta ya RDC.
Amasezerano ya ‘Visit Rwanda’ na PSG na yo Ashobora Kugerwaho
Ubukangurambaga bwa ‘Visit Rwanda’, bugamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu makipe akomeye nk’iya Paris Saint-Germain (PSG), na bwo burimo kugibwaho impaka.
Youssouf Mulumbu, wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya RDC, yasabye PSG gusubiramo amasezerano ifitanye na Visit Rwanda, kubera ingaruka z’intambara zigera ku baturage bo muri RDC.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Number: +250 785 404 717
