U Rwanda rwasubitse ubufatanye mu iterambere n’u Bubiligi

U Rwanda rwasubitse ubufatanye mu iterambere n’u Bubiligi

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko rwahagaritse ubufatanye mu iterambere n’u Bubiligi, rushinja iki gihugu “gutobera u Rwanda” no kugerageza kurubuza kubona inkunga y’iterambere.

 

U Rwanda ruvuga ko u Bubiligi bwafashe uruhande muri iyi ntambara muri Congo, kandi ko iyi myifatire ibangamira umuhate w’ubuhuza bwa Afurika mu gushaka amahoro.

Ariko ibi u Rwanda rukomeje guhakana iby’uko rufasha M23, ahubwo rugashimangira ko rwafashe ingamba zo “kurinda imipaka” yarwo. Nyamara, ibihugu by’Iburengerazuba, ONU na Leta ya Kinshasa bishinja Kigali kohereza ingabo ibihumbi gufasha M23.

Leta ya Kinshasa yakomeje gusaba ibihugu by’amahanga guhagarika inkunga y’amafaranga biha u Rwanda, irushinja kurenga ku masezerano mpuzamahanga yo kutavogera ubusugire bw’ibindi bihugu.

Ku cyemezo cy’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yavuze ko mbere y’iki cyemezo n’Ububiligi bwari bwasubiye mu masezerano y’ubufatanye n’u Rwanda.

Ibi bishobora kugira ingaruka ku bakozi bakorera ibigo n’imishinga ifashwa n’Ububiligi mu Rwanda, cyane cyane Enabel, ikigo gishyira mu bikorwa politiki y’iterambere mpuzamahanga y’u Bubiligi. Hagati ya 2019 na 2024, Enabel yakoresheje ingengo y’imari ya miliyoni 120 z’amayero mu mishinga y’ubuvuzi, ubuhinzi, n’iterambere ry’imijyi mu Rwanda.

Mu myaka ya vuba aha, umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi warakonje. Mu 2023, u Rwanda rwagennye Ambasaderi Vincent Karega ngo ahagararire igihugu i Buruseli, ariko u Bubiligi buramwanga, bivugwa ko bwabikoze busabwe na Kinshasa. Kuva icyo gihe, u Rwanda nta ambasaderi rufite mu Bubiligi.

Mu gihe Ambasaderi Bert Versmessen wari uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda yasoza manda ye muri Nyakanga 2024, u Bubiligi bwahaye u Rwanda uwo bwifuzaga ko yamusimbura. Jeune Afrique ivuga ko u Rwanda na rwo rwamwanze.

Izi mvururu za dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi ziri gukomeza gutuma umubano w’ibihugu byombi urushaho kuba mubi.

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Number: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *