RDC: Umuyobozi wa Twirwaneho Koloneli Makanika Yishwe

RDC: Umuyobozi wa Twirwaneho Koloneli Makanika Yishwe

Abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho bavuga ko indege itagira umuderevu (drone) yarashe ku birindiro byabo biherereye ahitwa Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritwari ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Epfo, maze ihitana abantu batandatu barimo Koloneli Michel Rukunda Makanika.

Bamwe mu baturage batuye mu Minembwe babonye iyo drone bavuga ko yanyuze mu kirere cya Gahwera mbere yo kugaba igitero ku birindiro bya Twirwaneho.

Nta ruhande na rumwe rurigamba icyo gitero, yaba igisirikare cya Leta ya Kongo (FARDC) cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro. Koloneli Makanika yari umwe mu bayobozi b’umutwe wa Twirwaneho, waharaniraga umutekano n’ubusugire bw’Abanyamulenge, kenshi bibasirwa n’abarwanyi ba Mai Mai na Red Tabara.

Koloneli Michel Rukunda Makanika yabaye umusirikare wa FARDC kugeza mu mwaka wa 2020, ubwo yaje gutandukana na Leta ya Kongo. Urupfu rwe rubaye mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y’Epfo. Nyuma yo gufata umujyi wa Bukavu mu mpera z’icyumweru gishize, inyeshyamba za M23 zafashe n’agace k’ubucuruzi ka Kamanyola ku wa kabiri.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Number: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *