Félicien Kabuga yapfuye
Félicien Kabuga, umwe mu bakurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye ku wa 16 Gicurasi 2026 aguye mu bitaro byo mu mujyi wa La Haye mu Buholandi, mbere y’uko aburanishwa mu buryo busesuye.
Urupfu rwemejwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira z’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ni narwo rwari rumaze imyaka irenga itanu rumufunze nyuma yo gufatirwa mu Bufaransa mu 2020.
Itangazo ry’uru rugereko rivuga ko Kabuga yaguye kwa muganga ku wa Gatandatu, nyuma y’igihe kinini arwaye indwara zari zaratumye urubanza rwe ruhagarikwa muri Nzeri 2023.
Perezida wa IRMCT, Umucamanza Graciela Gatti Santana, yahise ategeka ko hakorwa iperereza ku rupfu rwe, anashyiraho umucamaza Alphons Orie kugira ngo arikurikirane, mu gihe inzego z’u Buholandi na zo zatangiye ibikorwa bisanzwe bikorwa igihe umuntu apfuye yari ari mu butabera bwaho.
Kabuga yari umwe mu bakurikiranyweho Janoside yakorewe Abatutsi, birimo Jenoside, umugambi wo gutegura Jenoside, no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi no gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, gutsemba no gutoteza Abatutsi.
Kabuga yari umucuruzi ukomeye wari ufite ijambo mu Rwanda mbere ya Jenoside, ndetse ubushinjacyaha bwamushinjaga gukoresha umutungo we mu gushyigikira umugambi wa Jenoside.
Mu byo yashinjwaga harimo gutera inkunga Radiyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura byakwirakwizaga urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu itagwa ry’ibikoresho byakoreshejwe mu gutsemba Abatutsi.
Nyuma ya Jenoside, Kabuga yamaze imyaka 26 yihisha ubutabera mpuzamahanga.
Yabaye mu bihugu bitandukanye birimo Kenya n’u Bufaransa, aho byavugwaga ko yakoreshaga imyirondoro itandukanye ndetse agafashwa n’abo mu muryango we kugira ngo adafatwa.
Tariki ya 16 Gicurasi 2020 ni bwo yatawe muri yombi i Paris mu Bufaransa, mu gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’ibihugu bitandukanye hamwe n’urwego rwa IRMCT.
Nyuma y’amezi make, tariki ya 26 Ukwakira 2020, yimuriwe i La Haye kugira ngo atangire kuburanishwa ku byaha yaregwaga.
Urubanza rwe rwatangiye kubaranishwa tariki ya 29 Nzeri 2022, ariko nyuma y’umwaka umwe, abacamanza bavuga ko adafite imbaraga zo kuburana kubera uburwayi no kuba adahamye mu mitekerereze.
Ibyo byatumye urubanza ruhagarikwa mu gihe kitazwi.
Kuva icyo gihe, ikibazo gikomeye cyabaye aho Kabuga yagombaga kujyanwa ngo ahaburanishirizwe.
U Rwanda rwari rwagaragaje ubushake bwo kumwakira, rwizeza ko uburenganzira bwe bwose buzubahirizwa, ariko umuryango we n’abanyamategeko be babitera utwatsi bavuga ko ubuzima bwe butamwemerera gukora urugendo rurerure.
Ku ruhande rwa Kabuga yifuzaga kuba mu bihugu byo i Burayi birimo u Bufaransa, ariko iby’ibihugu ntibyabimwemerera.
Ubuholandi na bwo bwavuze ko budashaka ko Kabuga arekurwa ngo akomeze kuhaba nk’umuntu wigenga.
Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwari bwagaragaje ko ibyaha bya Jenoside yari akurikiranyweho byamuvanaga ku rutonde rw’abantu bashobora kurindwa nk’impunzi cyangwa guhabwa ubuhungiro hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga n’ay’u Burayi.
Kabuga Felisiyani yavukiye muri Komini Mukarange ya Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
