Muhanga: Barasaba ko ku kinamba cya Kabgayi hakazwa umutekano
Ahazwi nko ku kinamba cya Kabgayi giherereye mu karere ka Muhanga, hagati y´imirenge ya Nyamabuye na Shyogwe abahanyura ndetse n´abahaturiye barasaba ko hashyirwaho umutekano wihariye kuko ngo kuba nta bantu barinda iki cyuzi yaba kumanywa ndetse no ku masaha ya ni mugoroba biri mu bituma hari abashobora kuburira.
Ukubaho Vivens ni umwe mu baturage baturiye iki cyuzi anahafite ibikorwa by´ubucuruzi ahakorera, avuga ko ngo mu bihe bitandukanye kuri iki cyuzi bagiye bakuramo imirambo y´abantu, urugero atanga ni urw´umwana wazanye na bagenzi be bakajya mu bwato bw´ibiti bari bahasanze maze babujyana muri aya mazi, byaje ku baviramo kurohama bamwe bavamo maze undi ahasiga ubuzima, ndetse n´umurambo w´umukobwa baherutse gukuramo wambaye ubusa, ibi byose akabishingiraho avuga ko izo mfu za hato na hato ari zikomeje kubuatera impungenge, kuba nt’abantu bashinzwe umutekano baba kuri iki cyuzi, kubwe akabona ko baramutse bahari bajya babikumira bitaraba.
Ati: “Hano urabona ko hakikijwe n´amashyamba, ndetse n´ibihuru, ikintu cyatuma iki cyuzi kiba nyabagendwa, n’uko harebwa uko bajya bakumira ibibazo ntibikomeze ku kigaragaraho. Ibyo rero kugira ngi bishoboke n’uko bahashyira abashinzwe umutekano cyane ko byatuma abaza gukinira muri aya mazi cyangwa abashobora kuza kuhiyahurira batahaza kuko bajya babakumira.”

Ni ibintu kandi binashimangirwa na Uwimbabazi Pauline umwe mu baturage bakunze kunyura kuri iki cyuzi bavuye guca inshuro, avuga ko haruguru y´iki cyuzi k’uruhande rw´umurenge wa Shyogwe hari umuhanda banyuramo batashye, aho avuga ko mu masaha ya ni mugoroba bigoye ku hanyura kuko uba ushobora kwikaga bitewe n’uko ushobora ku hahurira n’abambuzi cyangwa bakaba bakugirira nabi bakaguta muri iki cyuzi.
Ati: “Hano urabona ko hari umuhanda unyuramo abantu kandi ni hafi n´iki cyuzi, ikindi hariya hakurya mu ishyamba rya kabgayi, mu masaha ya ni mugoroba barahategera bakambura abantu, aho hose abantu bashobora kuhagutegera bakakugirira nabi bakaba baguta muri iki cyuzi.”
Uyu mubyeyi yemeza ko kuri aya mazi hari abaza ku hakinira nko mu masaha ya kumanywa kandi ugasanga bamwe ntibazi no koga kuburyo bashobora kuba bahaburira ubuzima, ariko habaye hari abantu bashinzwe umutekano nta muntu wajya ahavogera uko yiboneye.

Umuvugizi wa police mu ntara y´amajyepfo CIP Hassan Kamanzi avuga ko hano hantu hasanzwe haba umutekano cyane, mu gihe cya kumanywa cyane ko haba hari aba police bashizwe umutekano wo mu muhanda, hano ku kinamba, gusa ngo niba abaturage bashaka ko hakazwa umutekano bagiye ku bibakorera kuko ngo nabo barabibona ko hateje inkeke cyane ko hari n´abashobora gusinda bakaba bagwa muri iki cyuzi cyane ko hasanzwe hauriye akabari.
Ati: “Ubusanzwe hano hantu hakunze kuba hari ishami rya rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) riba ricunga umutekano, birumvikana ko na hariya umutekano waho uba ubareba, ikindi haturanye ikigo cya gisirikare I mbali kandi ku masaha ya ni mugoroba bakunze kuba bari Gucunga umutekano w’abaturage (patrol), ariko iyo urebye imiterere yaho. Usaga hanaturiye akabari hari nabashobora kugwamo bananyoye, bityo rero tugiye ku vugana na police DPU ya Muhanga naho bajye bahakorera umutekano wa ni mugoroba cyangwa se irondo rihibandeho.”
Nubwo abaturage basaba ko kuri iki cyuzi ahazwi nko ku kinamba cya kabgayi hakazwa umutekano ariko, ngo ubusanzwe hasanzwe haba abakozi bararira iki cyuzi gusa ngo kuko harara umuntu umwe, nawe nta kintu yakora ku mutekano w´aha cyane ko nawe aba acyeneye abawumucungira.
Yanditswe: Eric HABIMANA
