Impamvu yo gufata Uvira no kuyivamo
Abantu benshi bakurikiranira hafi intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baratunguwe ubwo mu bice bigize ikibaya cya Rusizi/Ruzizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo hatangiraga imirwano ikaze habura iminsi mike ngo i Washington hasinyirwe amasezerano y’amahoro n’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu.
Iyi mirwano yatangiye tariki ya 2 Ukuboza 2025 ubwo ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR byarasaga ibisasu biremereye mu bice bigenzurwa na AFC/M23 muri teritwari ya Walungu birimo santere ya Kamanyola na Kaziba.
AFC/M23 yari yamenye umugambi w’iki gitero mbere y’uko gitangira, yakoresheje imbaraga zidasanzwe mu gusubiza “umwanzi”, ikoresheje ihame imenyereweho ryo “Gusenyera ikibi aho gituruka”. Ni bwo yafashe santere ya Katogota, iramanuka igera mu Mujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza.
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yasobanuriye The New Times ko ubwo abarwanyi babo bafataga umujyi wa Bukavu muri Gashyantare, imitwe ya Wazalendo yahungiye mu Mujyi wa Uvira, ikajya ihabwa ubufasha n’ingabo z’u Burundi.
Bisimwa yasobanuye ko ingabo z’u Burundi, iza RDC na Wazalendo byari biri mu Mujyi wa Uvira, byagiye gufunga inzira Abanyamulenge batuye muri Komini ya Minembwe banyuragamo bajya ku masoko no ku mavuriro mu rwego rwo kubica urusorongo.
Ati “Banatangiye gukoresha drones mu kwica abaturage batuye muri Minembwe. Cyari ikibazo bigoye kucyakira ariko kubera ko twari kure ya Minembwe, nta buryo bwari buhari bwo kugerayo mu munsi umwe, ibiri, yewe n’icyumweru. Mu nzira hari inzitizi nyinshi, kandi twari mu bihe by’agahenge.”

Uko icyemezo cyo gufata Umujyi Uvira cyaje
Bisimwa yatangaje ko ubwo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryarasaga mu bice birimo Kamanyola na Kaziba, AFC/M23 yabibonye nk’umwanya wo kujya gutabara Abanyamulenge bari bakomeje kwicwa mu buryo butandukanye.
Ati “Ubwo baduteraga, twaravuze tuti ‘Rwose uyu ni umwanya wo kugarura amahoro muri kiriya gice cy’igihugu’. Ni uko twageze muri Uvira kugira ngo duhagarike ubwicanyi, duhagarike politiki y’ivangura, duhagarike politiki y’urwango rwibasira amoko, dufungure inzira zigera Minembwe, dufashe abatuye muri Minembwe kongera kubaho kubera ko bapfaga buri munsi.”
Yasobanuye ko mbere y’uko AFC/M23 ijya gufata Umujyi wa Uvira, yandikiye abahuza amabaruwa arenga 16 agaragaza uburyo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje kurenga ku gahenge impande zombi zemeranyijeho ubwo zahuriraga i Doha muri Qatar, ibasaba gusuzuma icyo kibazo.
Ati “Ariko ntitwahawe igisubizo na kimwe ku mabaruwa 16 twohereje. N’uyu munsi, turacyayohereza ariko nta gisubizo tubona. Rero twaravuze tuti: ‘Mwumve, iki ni igihugu cyacu. Abahuza ni abo mu kindi gihugu, abantu bose bari kudufasha ni abanyamahanga, si Abanye-Congo, ntibumva ibibazo cy’Abanye-Congo nkatwe, ntibibareba by’ako kanya nkatwe. Kubera ko ari igihugu cyacu, tugomba gufata inshingano’.”
Amakuru dukesha Igihe avuga ko Bisimwa yatangaje ko bamwe mu bashyigikiye ibiganiro by’amahoro, babwiye AFC/M23 ko itabujijwe kwirwanaho mu gihe igabweho ibitero. Ati “Ni yo mpamvu dukomeje kwirwanaho kugeza uyu munsi.”

Impamvu yo kuva mu Mujyi wa Uvira
Mu rukerera rwa tariki ya 16 Ukuboza, Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko abarwanyi babo bagiye kuva mu Mujyi wa Uvira nk’ingamba yubaka icyizere mu biganiro bya Doha kugira ngo bigende neza. Ku mugoroba wa tariki ya 18 Ukuboza bari bamaze kuwuvamo.
Bisimwa yasobanuye ko AFC/M23 yavuye mu Mujyi wa Uvira ibisabwe mu buryo butaziguye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo ibiganiro by’amahoro bya Doha bisubukurwe, kandi ko bazumviye kuko n’ubusanzwe bashyira imbere ibisubizo bya politiki.
Uyu munyapolitiki yavuze ko mu kwemera ubusabe bwa Amerika, AFC/M23 yagaragarije uyu muhuza ko muri Mata 2025 yavuye mu Mujyi wa Walikale, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC riwusubiramo mu gihe byari byitezwe ko abaturage ari bo bagombaga kuwugenzura.
Ati “Muzi ibyabaye. Ingabo za Leta zaraje, zifata Walikale, zitangira kurasa ku basirikare bacu. Zanishe abaturage zatekerezaga ko bakoranaga natwe, kandi n’abasirikare bacu barapfuye. Zazanye drones, zirasa ku basirikare bacu ubwo basubiraga inyuma. Twavuze ko tutakongera gukora ikosa twakoze.”
AFC/M23 yagejeje kuri Amerika icyifuzo cy’uko mu gihe abarwanyi bayo bava mu Mujyi wa Uvira no mu bice bihana imbibi, hakoherezwa ingabo zitagira uruhande zibogamiyeho kugira ngo zirinde abaturage baho barenga miliyoni.
“Kubera ko murabizi, Uvira n’ibice bihana mbibi, bituwe n’abarenga miliyoni imwe. Ntiwabasiga uko, nta mutekano, nta buyobozi. Ibyo byarema ishyamba kandi uzi icyo ishyamba ari cyo. Congo isanzwe ari ishyamba, ntiwari kwemera ko naho haba ishyamba. Twasabye Abanyamerika kohereza ingabo zitagira aho zibogamiye kubera ko ubusabe ari bo bwaturutseho.” Ni ko Bisimwa yabisobanuye.
Bisimwa yavuze ko AFC/M23 yari itewe impungenge n’uko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryari gusubira mu Mujyi wa Uvira no mu bice bihana imbibi, zikongera gufunga inzira abatuye muri Minembwe banyuramo, zikabagabaho n’ibitero.

Ingabo AFC/M23 yifuza ko zagenzura Uvira
Hashingiwe ku mwanzuro w’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), mu 2022 wohereje ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo zibungabunge umutekano w’abasivili batuye mu bice byagenzurwaga na AFC/M23.
Leta ya RDC yatangiye kwinubira ingabo za EAC, igaragaza ko zagombaga kurwanya AFC/M23. Ni bwo yoherezaga abasirikare, Wazalendo na FDLR mu bice byo muri teritwari ya Masisi byagenzurwaga n’ingabo z’u Burundi zari muri ubu butumwa.
Mu mpera za 2023, Leta ya RDC yirukanye ingabo za EAC, izisimbuza izo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), zo zari ziyemeje kurwanya AFC/M23. Iz’u Burundi zari muri Masisi zasigayeyo hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye muri Kanama 2023.
Bisimwa yatangaje ko iyo Leta ya RDC itivanga mu kazi k’ingabo za EAC, zari gukumira imirwano y’impande zombi, zigakomeza ibiganiro kugeza ku musozo. Yizera ko iyo zigumayo, aya makimbirane yashoboraga kuba yarakemutse.
Kuri Bisimwa, ntacyo bitwaye kuba EAC yakohereza ingabo zayo mu Mujyi wa Uvira no mu bice bihana imbibi kuko AFC/M23 itayifata nk’uruhande rubogamye. Yasobanuye ko ibihugu byo muri uyu muryango byo byumva ikibazo gihari kuko bicumbikiye impunzi z’Abanye-Congo.
Ati “Navuga ‘Yego’. Kubera iki izo ngabo zitakongera guhamagarwa? Zirahari, ziratwegereye, kandi ibihugu byatanzemo umusanzu byagizweho ingaruka n’iki kibazo, kubera ko byikoreye umutwaro w’intambara zo mu burasirazuba bw’igihugu.”

“Ni byo bicumbikiye impunzi zacu, byakira impunzi zihunga igihugu cyazo kubera imiyoborere mibi. Zadufasha kurinda Uvira mu buryo bworoshye, nubwo Kinshasa itemera igitekerezo cyo gushyiraho igice kitagenzurwa n’ingabo cyangwa ingabo zitagira uruhande zibigamiyeho.”
Bizwi ko AFC/M23 yavuye mu Mujyi wa Uvira, ariko ntibizwi niba barasubiye muri santere Kiliba bakagarukira aho, niba bari mu misozi iri mu burengerazuba bw’uyu mujyi se cyangwa se intera barimo mu bice byo mu majyepfo yawo, ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika.
Bisimwa yasobanuye ko urugamba ruri kubera mu burasirazuba bwa RDC rudafite ibice bihoraho yavuga ko ruri kuberamo. Ati “Ntiwavuga ngo M23 iri hano cyangwa FARDC iri hariya. Nta mirongo y’urugamba ihari. Sinakubwira ngo twasubiye inyuma tugera muri aka gace na kariya, ko ingabo zacu zizaba ziri muri aka gace kariya.”
Kugira ngo igisubizo cye cyumvikane neza, Bisimwa yasobanuye ko iyi ngingo irebana n’igisirikare, kandi ko ibijyanye n’igisirikare biba bigomba kuba ibanga. Yemeje ko hari ubwo abarwanyi ba AFC/M23 baba bazengurutswe n’ingabo za RDC cyangwa se begereye ibirindiro byazo.
