Amajyepfo: Imiryango irenga ibihumbi 79 iracyari mu bucyene
Mu rwego rwo kugaragaza uko Intara y’Amajyepfo ihagaze muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene, Umuyobozi w’iyi ntara, Kayitesi Alice, yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2023 hari imiryango ibihumbi 39 yamaze kwikura mu bukene. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, agaragaza ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri indi miryango myinshi igikeneye ubufashwa kwikura mu bukene.
Kayitesi Alice yasobanuye ko hakiri imiryango isaga ibihumbi 79 igifite ikibazo cy’ubukene bukabije, ari yo izahabwa umwihariko mu cyiciro cya kabiri cya gahunda yo gukura abaturage mu bukene, kizakorwa mu mwaka wa 2025/2026. Iyo miryango izakurikiranywa mu gihe cy’imyaka ibiri kugira ngo ifashwe kwiteza imbere no kubaho mu mibereho myiza.
Ati: “Icyiciro cya mbere cyatanze umusaruro, kuko imiryango irenga ibihumbi 39 yamaze kwikura mu bukene. Abatarabigezeho barasibiriye, bityo bazakomereza mu cyiciro cya kabiri cya 2025/2026, aho tuzabaha ubufasha bw’imyaka ibiri.”
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, kandi Kayitesi Alice yagarutse kuri zimwe mu mbogamizi zikomeje kubangamira imibereho myiza y’abaturage,aho yavuze ko hakiri ikibazo cy’imiryango itagira aho kuba. Kubera iyo mpamvu, ubuyobozi bwashyize imbere ingamba zo kubakira no gusanira imiryango itishoboye.
Kayitesi Alice yavuze ko mu mwaka wa 2025/2026, Intara y’Amajyepfo ifite ingengo y’imari irenga miliyari 109 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu kubakira imiryango itishoboye isaga 659, no gusanira indi miryango irenga 3,500, kugira ngo abaturage babeho heza kandi batekanye.
Yongeyeho ko hari indi miryango ibihumbi 20 izubakirwa ubwiherero bwujuje ibisabwa, hagamijwe guteza imbere isuku n’isukura, ndetse hanubakirwamo inzu imiryango yabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga ibihumbi 112.
Mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage bifashishije ubworozi, Kayitesi Alice yavuze ko Intara y’Amajyepfo yatanze inka 5,000 mu mwaka binyuze muri gahunda ya Girinka, harimo inka zingera 4,600 zatanzwe hakurikijwe ihame ryo kwiturana hagati y’abaturage, mu rwego rwo korozanya.
Yanavuze ko mu bikorwa remezo, habaruwe ibikorwa kwagura imihanda ya kaburimbo ingana na kilometero 37, hatabariwemo imihanda minini ihuza Nyanza na Bugesera. Hanatunganyijwe kandi aho guhingira rimwe (sites) 263 zujuje ibisabwa, bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi. Muri rusange, Intara y’Amajyepfo igeze ku kigero cya 87% mu gutanga serivisi nziza ku baturage.

Umwanditsi: Eric HABIMANA
