Muhanga: Itsinda ry’insoresore ryiyise Longotani ryiraye mu baturage

Muhanga: Itsinda ry’insoresore ryiyise Longotani ryiraye mu baturage

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Ukuboza 2025, mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Kabacuzi, mu kagari ka Sholi, mu mudugudu wa Gakondokondo, ubwo abaturaga bamwe bari mu murima bahinga abandi bitegura kujya mu mirimo yabo ya buri munsi, batunguwe no kubona itsinda ry’abantu bitwaje intwaro gakondo zirimo amacumu, imihoro n’ibyuma birara mu baturage batangira kubirukankana bashaka kubatema.

 

Amakuru ava muri ako gace akomeza avuga ko abaturage mu gutabara amagara yabo, ngo abari mu mirima bataye amasuka bariruka, abandi bahugira mu nzu barifungirana, mu gihe abandi birukaga batabaza. Bamwe mu batuye muri aka gace aho ibi byabereye babwiye Umusanzunews ko ibyabaye byateye ubwoba. Aho ngo ababateye bakurikije uko babahigiraga hasi hejorun tabwo bagenzwaga n’ibyiza, kuko bagenda bavuga ngo “uwo mubona muteme”.

Murekatete Rosete ni umwe mu birukankanwe n’uyu mutwe wiyise Longotani. Ati: “Baje bavuga ngo ‘tema hwanye’. Iyo bagufataga bakubwiraga ngo jya kutwereka ibyo bisimu ahantu biherereye. Uwo bahuraga na we bamukubitaga, uwabishoboye yahise yifungirana mu nzu, abari mu mirima natwe turiruka duta amasuka yacu; amasuka twataye bayafashe na yo bayafashe bakoresha nk’intwaro, twatabazaga na bo batabaza.”

Nsengimana Jean Bosco umwe mu bashinzwe umutekano mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, ashimangira ibi avuga ko ababateye babarizwaga mu mutwe wiyise Longotina (Longoturn).

Akomeza avuga ko mbere y’uko uyu mutwe wiyise Longotani ubatera wari wabanje kuhatemberera, mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, bakaba batunguwe no kubona bahuruza abaturage bababwira ko batewe n’uyu mutwe, abaturage batangiye kwiruka batabara amagara yabo kuko ngo bakurije intwaro bari bitwaje batari guhagarara ngo bahangane na bo.

Ati: “Ejo hashize mbere y’uko batera babanje kuza hano bahasanga umusekirite bamubwira ko ibi birombe bazaza kubikuramo. Uyu munsi dusa n’abashoje inama twabonye abaturage baduhamagara ku muyoboro wa telefoni batubwira ko twatewe; mu gihe tukisuganya twashidutse batuguyeho n’amacumu n’izindi ntwaro gakondo bari bitwaje. Ntabwo twari gushobora kubakumira, cyane ko bari bagose umusozi wose, batangiye no kwahuka mu baturage bakubita; twahise dukizwa n’amagara.”

Nsengimana Jean Bosco umwe mu bashinzwe umutekano mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro

Aba baturage bakomeza bavuga ko bagerageje gutabaza, ngo ubwo umuyobozi w’akagari ka Sholi yari aje kureba ibyabaye muri uyu mudugudu, uyu mutwe ukibona moto ye wahise utanga itegeko ryo ku mutema, na moto muyigeza gutyo. Uyu muyobozi akibona ko bikomeye yahise ahindukiza moto, niko kwirukira mu rugo rw’umuturage bajya mu nzu barafunga. Ubwo inzego z’umutekano zahageraga zije gutabara bivugwa ko uyu mutwe wahise uhugira mu mashyamba, abandi burira amamoto yari yabazanye barahunga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangarije Umusanzunews ko aba bateye ari itsinda ry’insoresore riri hagati ya 20 na 30, aho ngo baje bafite intego yo guhungabanya umutekano w’abakora mu birombe bicukura amabuye y’agaciro, ndetse avuga ko iri tsinda rinabarizwamo abahoze bakora muri ibi birombe ariko bakaza kwirukanwa. Naho abavuga ko ari umutwe witwa Longotani wari witwaje intwaro gakondo, ibyo ngo si byo, cyane ko mu Rwanda nta mitwe yitwaza intwaro iharizwa.

Amakuru avuga ko hari abatawe muri yombi ndetse hakaba hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyakane abagize uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturage.

CIP Hassan Kamanzi yagize ati: “Hari bane bamaze gutabwa muri yombi mu bacyekwaho kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturage n’amakampani acukura amabuye y’agaciro; mu baje guteza umutekano muke mu birombe bamwe muri abo bahoze babikoramo. Guteza aka kavuyo rero bari bagamije gutera ubwoba. Mu Rwanda ntabwo haba imitwe yitwaje intwaro ‘oya’, ntizanabaho na rimwe; ni uguteza umutekano mucye biraho gusa. Ubu twatangiye iperereza kugira ngo uwabigizemo uruhare afatwe.”

Akomeza agira inama abaturage zo kwirinda ibikorwa byose byahungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage, kuko uzabigerageza inzego z’umutekano zihari ngo zimukumire ataragera ku ntego yiyemeje.

Abaturage bavuga ko iri tsinda risanzwe rihari cyane ko bajya bumva ko rikorera mu murenge wa Muhanga, cyane ko ngo hari n’umuturage ryigeze gufata rikamuzirikira mu ishyamba. Aba baturage bagaragaje impungenge z’uko niba iri tsinda ritinyuka gutera ku manywa, ubutaha bazitwikira ijoro bakabasanga mu ngo zabo.

Yanditswe: Eric HABIMANA

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *