U Rwanda rwagaragaje ko AI ari amahirwe yo guhangana n’ibibazo byugarije ubuzima muri Afurika
U Rwanda rweretse Abaminisitiri b’Ubuzima, abahanga mu ikoranabuhanga, abashakashatsi, abanyapolitiki n’abandi bafitanye isano n’ubuzima ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ari amahirwe akomeye ku mugabane wa Afurika mu guhangana n’ibibazo byugarije ubuzima.
Ibi byagarutsweho ku wa 13 Ukwakira 2025, mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu iteranye ku nshuro ya kane, ihurije hamwe abarenga 1.800 mu nama yiswe Africa HealthTech Summit 2025.
Insanganyamatsiko yayo igira iti: “Ubuvuzi budaheza, Gushyigikira Udushya tugamije Ubuvuzi kuri Bose.”
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko ikoranabuhanga rya AI rifite ubushobozi bwo guteza imbere inzego z’ubuzima mu byiciro bitandukanye, kuko buri wese arifite mu biganza bye binyuze muri telefone n’interineti.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko AI izafasha Afurika kuziba ibyuho bigaragara mu rwego rw’ubuvuzi, birimo n’ibibazo by’abaganga bake.
Yagize ati: “AI ni impinduka ikomeye ku Isi. Ubu ushobora gukoresha gukoresha ubwege buhangano utarindiriye kugisha inama umuntu ku giti cye, ugasuzuma abantu benshi icyarimwe. Muri Afurika twari dufite ikibazo cy’abaganga bake, ni yo mpamvu tugomba kwita kuri iri koranabuhanga.”
Dr. Nsanzimana yasabye ko hashyirwaho politiki zishyigikira iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibisubizo bya tekinolojiya mu rwego rwo gutahura indwara z’ibyorezo no kwihutisha serivisi z’ubuvuzi.
Yagaragaje kandi ko amahugurwa ku bakozi, politiki zoroshya iterambere n’ubufatanye hagati y’inzego ari ingenzi mu kubyaza umusaruro udushya tugenda tuvuka.
Iyi nama yahuje abasaga 2.500 barimo impuguke n’abanyapolitiki, igamije kurebera hamwe uburyo ubwege buhangano (AI) muri rusange bushobora guhindura serivisi z’ubuvuzi ku mugabane wa Afurika.


