Nicolas Cage ashobora kugaragara muri True Detective Season ya Gatanu

Nicolas Cage ashobora kugaragara muri True Detective Season ya Gatanu

Umukinnyi w’ikirangirire muri sinema muri Leta nzuze ubumwe z’Amerika  Nicolas Cage, wegukanye igihembo cya Oscar, ari mu biganiro bikomeye byo kugaragara mu ruhererekane rw’ikinamico rwakunzwe cyane rwa True Detective, ku nshuro yarwo ya gatanu, ururuhererekane rwibanda cyane ku byaha bigenda bikorwa mu mijyi itandukanye.

 

Nubwo inshingano azahabwa zitari zatangazwa, birateganywa ko azakina nk’umupolisi cyangwa undi muyobozi mu nzego z’amategeko, uzaba ku isonga ry’indi nkuru y’amayobera izaba iri muri ruhererekane rw’ikinamico ya True Detective.

Season ya gatanu izakurikira iya kane yiswe True Detective: Night Country, yari iyobowe na Jodie Foster nawe wegukanye Oscar, bikayihesha ishimwe rikomeye no kugarura ubwamamare bw’uruhererekane, nyuma y’ibihe bitari byiza ku nkuru ebyiri zabanje.

Issa López, wayoboye uruhererekaneya rwa kane,  ateganyijwe kongera kuyobora no guhuza ibikorwa muri iyi nshuro. Mbere muri uyu mwaka, HBO yatangaje ko urururuhererekane runshya ruzafatirwa amahusho muri Jamaica Bay, i New York, kandi ikazerekanwa kunshuro ya mbere mu mwaka wa 2027.

Ibiganiro hagati ya Cage na HBO byatangiye mu ntangiriro z’iyi mpeshyi, nk’uko byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru The Hollywood Reporter, hanyuma nyuma bikemezwa n’inyandiko ya The Insider Newsletter ku wa Kane.

Mu myaka mike ishize, Nicolas Cage yongeye kwigaragaza mu ruganda rwa sinema abinyujije mu mafilime yakiriwe neza nka Pig, The Unbearable Weight of Massive Talent ndetse na Dream Scenario, ibibyashimishije abakunzi ba filime n’inzobere mu by’umuco.

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *