U Rwanda rurakataje mu bikorwa byo gukumira ingaruka mbi z’ibikoresho bya pulasitiki
Imyanda ya pulasitike ni kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije isi muri iki gihe, by’umwihariko u Rwanda. Amashashi, amacupa n’ibindi bikoresho bya pulasitike bitabora vuba, bikamara imyaka myinshi mu butaka no mu mazi, bigahungabanya ubuzima bw’abantu, inyamaswa n’ibidukikije. Iyo bidakoreshejwe neza, byangiza amazi n’ubutaka, bigatera indwara zitandukanye ku bantu, bikanateza ikibazo ku mihindagurikire y’ibihe.
U Rwanda rwihaye gahunda yo guhangana n’iki kibazo, rugaragaza ko gutangirira mu rugo, mu mudugudu, kugeza ku rwego rw’igihugu ari ingenzi mu gukumira ingaruka mbi z’ikoreshwa rya pulasitike.
Mukamana Dative, utuye mu Karere ka Rubavu, avuga ko mbere abantu batamenyaga uburyo bwo kwirinda imyanda ya pulasitike, bigatuma ahantu hatandukanye hasa nabi.
Ati: “Amashashi n’amacupa twajugunyaga hirya no hino yangije ibidukikije, binatera umwanda mu mihanda. Ariko nyuma y’ubukangurambaga twahawe, twatangiye kuyakusanya tukayashyira ahabugenewe.”
Uretse kuba iyo myanda itabora, ishobora no gufunga imiyoboro y’amazi, bigatera ibidedezi bikurura imibu itera marariya.
Nshimiyimana Jean Pierre, wo mu Karere ka Bugesera, avuga ko guhuriza hamwe nk’abaturage ari byo byabafashije gukemura iki kibazo.
Ati: “Twashyizeho uburyo bwo gutoranya imyanda mu ngo zacu, tugashyira pulasitike hamwe. Twigishije abana bato ko kujugunya imyanda aho biboneye ari nko kwangiza ejo hazaza.”
Nyirabagenzi Violette, utuye mu Karere ka Nyagatare, yongeraho ko gutandukanya imyanda mu ngo byabafashije kugira isuku.
Ati: “Mbere twajugunyaga imyanda ivze ibora n’itabora, ariko ubu twamenye uburyo bwo gutandukanya pulasitiki n’indi myanda. Iyo tuyishyize hamwe, abayikusanya barayijyana ikajugunywa, bigatuma tugira umudugudu usukuye.”
Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko ahana ikoreshwa ry’amashashi y’igihe gito kandi ikangurira abaturage gutandukanya imyanda, kuyijugunya ahabugenewe no kuyisubiramo (recycling).
Ubushakashatsi bw’isi yose bugaragaza ko ikorwa rya pulasitike ryikubye inshuro zirenga 200 kuva mu 1950, kandi mu mwaka wa 2060 isi izaba ikora miliyari imwe y’amatoni ya pulasitike buri mwaka.
Nubwo ikoreshwa mu bikorwa bifite akamaro nka serivisi z’ubuvuzi n’ubwikorezi, igice kinini cyayo gikora ibikoresho bikoreshwa rimwe gusa, bityo bikagira ingaruka mbi ku isi yose.
Prof. Philip Landrigan, umuganga w’abana akaba n’umushakashatsi ku ndwara ziterwa n’ibidukikije, yavuze ko ingaruka za pulasitike zigaragara cyane ku bantu batishoboye, cyane cyane impinja n’abana bato.
Ati: “Buri mwaka, pulasitike izana igihombo gikomeye ku bukungu bw’igihugu. Ni nshingano zacu kubikumira.”
Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, yavuze ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwuzuzanye bw’ibinyabuzima n’Umunsi w’Ibidukikije ku Isi bifite ubutumwa bukomeye ku isi yose
Yagize ati: “Ndakangurira buri wese kureka gukoresha pulasitike ikoreshwa rimwe rukumbi, ahubwo mukahitamo ibikoresho bishobora gukoreshwa kenshi mu buzima bwa buri munsi.”
Imibare y’isi yose igaragaza ko kugeza ubu, ibikoresho bya pulasitike bifite uburemere burenga miliyari 8 z’amatoni, ariko munsi ya 10% by’iyo pulasitike yongeye gukoreshwa (recycled), bigasigasira igice kinini mu butaka, mu migezi no mu nyanja.
Iryo sesengura ryerekana ko pulasitike itera akaga mu buryo butandukanye: kuva ku buhinzi n’ubucukuzi bwa peteroli, mu ruganda ikorerwamo, uko ikoreshwa, kugeza igihe ishyizwe mu myanda.
Harimo: gusohoka k’umwuka wanduye, kwandura ku binyabutabire bishobora kwinjira mu mubiri, kwiyongera kw’utundi duto twa pulasitike twitwa microplastics twinjira mu mubiri w’umuntu, no kwiyongera kw’imibu itera indwara.
U Rwanda, ibihugu byo mu karere n’inzego mpuzamahanga birimo gukurikirana urugero rw’iki gihugu mu kurwanya pulasitike. Igihugu cyacu cyafashe iya mbere mu gukangurira abaturage gutandukanya imyanda, kuyisubiramo no gukoresha ibisimbura pulasitike bitangiza ibidukikije.
Ibi bikorwa byo gukumira ingaruka mbi zo gukoresha pulasitiki, byashyizwemo imbaraga na leta y’u Rwanda byerekana ko igihugu cyitaye cyane kuri gahunda zo kubungabunga ibidukikije.

Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rikundoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717
