RDC yagaragaje impungenge zikomeye nyuma y’aho u Rwanda rwikuye mu muryango wa CEEAC
Nyuma y’uko u Rwanda rwivanye mu muryango w’ubukungu bw’Afurika yo hagati (CEEAC), ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwagaragaje impungenge zikomeye.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo u Rwanda rwivanye muri uyu muryango wa CEEAC, nyuma yuko rushinje RDC kurwitambika imbere. Ni mu gihe u Rwanda arirwo rwari rugeze ku mwanya wo kuwuyobora, ariko ntibyakunda kumpamvu za Congo n’ibihugu byayishyigikiye biri muri uyu muryango.
Nyuma, i Kinshasa yahise igaragaza ko u Rwanda rwahunze inzira y’ibiganiro mu gihe cy’ibibazo, ndetse ko rutakurikije amasezerano by’umwihariko ku ngingo ya 34 y’amasezerano ya CEEAC, arebana no kwirinda ibikorwa by’ingabo mu bihugu bigize uyu muryango.
Ubu butegetsi bw’i Kinshasa bugashinja u Rwanda gushaka kugera kunyungu zarwo aho gukurikiza gahunda za komite ishinzwe amahoro. Ibi byaje nyuma yuko u Rwanda ruvuye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afrika yo hagati.
RDC kandi ivuga ko u Rwanda rutashigikiye k’umwanzuro wa Loni wa 2773 usaba ko ingabo zarwo ziva ku butaka bw’iki gihugu cya RDC.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC yavuze ko ibikorwa by’u Rwanda ko binyuranyije n’ingingo ya 34 ivuga ko bigomba kwirinda gukoresha ingufu hagati y’ibihugu. Yongeraho ko kongera gutotezwa n’u Rwanda byatumye amasezerano adakurikiranwa, bityo akaba ataramba.

Ni mu mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda , Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko uyu muryango na komisiyo yawo bikoreshwa cyane na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo bigeza n’aho byica amategeko shingiro y’uyu muryango.
Yakomeje agaragaza uruhare rwa RDC mu mikorere mibi y’uwo muryango, kuva ku gihe yari iwuyoboye mu 2023, kuko yimye ijambo uwari uhagarariye u Rwanda muri uwo muryango kandi bwari uburenganzira bw’u Rwanda kugiramo ijambo nk’abandi banyamuryango, anavuga ko ari kimwe mu bihugu bidatanga umusanzu kuko ishobora kuba imaze nk’imyaka 10 idatanga umusanzu muri uwo muryango.
Ubundi buri gihugu kinyamuryango cyasabwaga gutanga 1% ku misoro kinjije ku bicuruzwa byaturutse hanze y’ibihugu bigize uwo muryango, ariko RDC n’ibindi bihugu bimaze imyaka bitabyubahiriza.
Ni mu gihe ubutegetsi bwa RDC butagize icyo buvuga ku byo Amb. Nduhugirehe yavuze, ahubwo bwivugira ku birebana n’amahoro adakwiye kwibagirana cyangwa ngo habe gutera ubwoba.
Uyu minisitiri yanashishikaje ibihugu by’akarere ndetse n’ashirahamwe mpuzamahanga gukora ibikorwa bifatika byo gusigasira umutekano kandi bikubahiriza amategeko n’inshingano bifite.
