Kwibuka 31: Kimisagara hibutswe inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside mu 1994

Kwibuka 31: Kimisagara hibutswe inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside mu 1994

Kuri uyu wa 11 Mata 2025 i Kimisagara Hibutswe  ku nshuro 31, abatutsi bishwe muri Jenoside  mu 1994. Muri iki gikorwa urubyiruko rwakaguriwe guhaguruka rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya.

 

Mu kiganiro cyatanzwe Hon. Kalisa jean Xavier yahamagariye urubyiruko   kurwanya ijyengabitekerezo ya Jenoside  n’ivagura rishigiye ku moko.

Hon. Kalisa jean Xavier yavuze ko Jenoside aho iva ikagera itegurwa atari ikiza nk’uko tubona imvura itunguranye ikagwa utazi aho ivuye  cyagwa impanuka, ati:” Imizi ya Jenoside aho itagirira nikure, iyi mizi ituruka ku gengabitekerezo y’urwango yabibwe mu banyarwanda kandi yabibwe igihe kinini, ugiye kureba neza iyi mizi ihera ku mwaduko w’abazugu bakoronije u Rwanda”.

(Umusanzu Photo)

Yakomeje avuga ko byose bijya gutagira byatagiriye mu Budage, byatagiye ubwo ibihugu 14 byakoze inama yatagiye tariki ya 15 Ugushyingo 1884 irangira kuri 26 Gashyantare 1885, Iyi nama yabereye  mu Budage yarimo ibihugu by’I Bulayi ndetse na Amerika.

Ati:” Ibyo bihugu byahuye bifite umugambi wo kwigabanya Afurika n’uko bizayitegeka. Iyo nama yafashe imyanzuro itandukanye y’uko Afurika bagiye kuyigabana kandi iyo nama iba nta munyafurika numwe wari uyirimo, batujyenera uko bashaka kuko batubonaga nk’ingaruzwamuheto zabo.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abakora ibikomoka ku impu Kamayirese Jean D Amour yasabye urubyiruko kurwanya abagoreka Amateka Igihugu cyanyuzemo. ( Umusanzu Photo )

Muri iyo myazuro yafashwe n’uko u Rwanda rwari runini rugera muri Congo hariya za Bukavu, Kivu yamajyepfo na Kivu yamajyaruguru, Abami bu Rwanda baguye igihugu bakoresha amaguru n’imiheto yabo. Hose ari u Rwanda, aho hantu bafashe hari m Rwanda bahomeka kuri Afrika Ndage y’iburasirazuba.

Hon. jean Xavier ati:” Tugomba kurwanya ikintu cyari cyo cyose cyahembera igengabitekerezo ya Jenoside, ndi umunyarwanda, icyuricyo icyo ndicyo ntacyo bivuze. Ku bwibyo rero tugomba kurwanya igengabitekerezo ya Jenoside yaba ku mbuga nkoranyambaga na handi hose tukayirwanya twivuye inyuma.

Mu gusoza ikiganiro yasabye urubyiruko guhaguruka rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside atanga urugero  “Perezida Kagame ahagarika Jenoside yari afite imyaka 33 yari mu rubyiruko kimwe na Yezu nawe yapfuye afite imyaka nk’iye”.

Ati “ Yaba Perezida Kagame wahagaritse Jenoside afatanyije n’ingabo za RPA bari urubyiruko nkamwe, rero mukwiye gufata iya mbere mukarwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mwifashishije imbuga nkoranyambaga kuko arizo zinyuzwaho ibitekerezo bibi byuzuyemo ingengabitekerezo.

 (Umusanzu Photo)

Ubuhamya bushaririye bwa Kayihagwe: Yabonye byinshi ariko ubu yariyubatse

Kayihagwe, umutanga buhamya bw’ibyamubayeho, yagize ati:“ Inzangano zishingiye ku moko zatangiye mu 1990 na 1991. Inama (meeting) zari zibangamiye ituze n’amahoro mu rugo, aho twabaga. Hari ahantu tutemererwaga kunyura, nko ku Ntaranga ahitwaga kwa Gatabazi. Ntabwo twari twemerewe kuhanyura. Ibyo byarakomeje, no mu ishuri bajyaga batuzanira amafishi ngo twiyandike. Icyo gihe twari tukiri abana, tutaramenya ibyo kuba Umuhutu cyangwa Umututsi bisobanura, ariko bo baratumenyaga, bakatubwira ngo ‘haguruka uri Umututsi’.”

Amajwi y’ubuhamya bwa Bizimana Rachell, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Bizimana Rachell ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu buhamya bwe, atanga ishusho y’ukuntu inzangano zishingiye ku moko zatangiye kugaragara mbere y’iyo Jenoside, uburyo we n’umuryango we babayeho mu bihe by’ubwoba, n’uko yacitse ku icumu mu buryo butangaje. Mu majwi ye yuzuyemo agahinda n’ukuri, Rachell asobanura inzira y’umusaraba yanyuzemo, akarokoka

 

Hon. Nyirasafari Espérance, Umushyitsi Mukuru wa Sena y’u Rwanda, Yifatanyije n’Abarokotse Jenoside muri Kimisagara

Hon. Nyirasafari Espérance, Umusenateri akaba n’umushyitsi mukuru uhagarariye Sena y’u Rwanda, yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 cyabereye muri Kimisagara.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yashimiye buri wese waje kwifatanya n’ababuze ababo, ndetse ahumuriza abacitse ku icumu agira ati:” Nimuhumure, dufite igihugu n’ubuyobozi bwiza kandi Inkotanyi ntaho zagiye.”

(Umusanzu Photo)

Yakomeje agira ati:” Nimukomere gitwari, u Rwanda rurabakunda kandi ibyiza biri imbere.”

Yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwari rufite abayobozi babi, bangaga igihugu, bakanategura bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside kugira ngo bavutse ubuzima abana b’u Rwanda.

Yagize ati:” Nubwo twagize abayobozi babi, bibigwari muri icyo gihe, turashimira uruhare rw’abanyarwanda b’intwari batanze ubuzima bwabo bagahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.”

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Hon. Nyirasafari yongeye gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wari uyoboye Ingabo za RPA/FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Yagize ati:” Inkotanyi zaje zisanga umwanzi arimo kwica no kwiba, ariko zo zizana ubuzima, zigira ziti: ‘Umunyarwanda si ukuvuga ngo abeho gusa, ahubwo abeho neza.’ Inkotanyi mwarakoze cyane kandi mukomeje gukora. Igihugu aho kigeze gitera imbere, uruhare rwanyu ni runini.”

Yagarutse ku ruhare rw’ Isi ko yatereranye u Rwanda, aho yavuze ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR), zirimo abasirikare b’Ababiligi, zasize Abatutsi mu maboko y’abicanyi, zijyana abazo n’imbwa zabo.

Yagize ati:” Baraje batwara ababo n’imbwa zabo, basiga Abatutsi bicwa. Iyo witegereje ayo mateka usanga ntacyo twari tubitezeho. Ibyo bitwigisha isomo rikomeye: Abanyarwanda tugomba kwirwanaho, tukiyubaka, tukitegura ejo hazaza hacu, tutitaye ku mahanga cyangwa ku byo bavuga.”

Hon. Nyirasafari yanibukije urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’igihugu, ko rukenewe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri murandasi, aho iyo ngengabitekerezo ikunze gukwirakwizwa.

Yashoje agira ati:” Umunyarwanda aho yaba ari hose, igihugu yaba arimo cyose, ni Umunyarwanda. Tugomba gufatanya tukarwanya abapfobya n’abahakana Jenoside.”

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *