Kwibuka 31: Ndera hibutswe abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994
Kuri uyu wa 11 Mata 2025 i Ndera Hibutswe ku nshuro 31, abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Muri iki gikorwa urubyiruko rwakaguriwe guhaguruka rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya.
Mu kiganiro cyatanzwe Dr Vincent NTAGANIRA yahamagariye urubyiruko kurwanya ijyengabitekerezo ya Jenoside n’ivagura rishigiye ku moko.
Dr Vincent NTAGANIRA yavuze ko Jenoside aho iva ikagera itegurwa atari ikiza nk’uko tubona imvura itunguranye ikagwa utazi aho ivuye cyagwa impanuka, ati:” Imizi ya Jenoside aho itagirira nikure, iyi mizi ituruka ku gengabitekerezo y’urwango yabibwe mu banyarwanda kandi yabibwe igihe kinini, ugiye kureba neza iyi mizi ihera ku mwaduko w’abazugu bakoronije u Rwanda”.

Yakomeje avuga ko byose bijya gutagira byatagiriye mu Budage, byatagiye ubwo ibihugu 14 byakoze inama yatagiye tariki ya 15 Ugushyingo 1884 irangira kuri 26 Gashyantare 1885, Iyi nama yabereye mu Budage yarimo ibihugu by’I Bulayi ndetse na Amerika.
Ati:” Ibyo bihugu byahuye bifite umugambi wo kwigabanya Afurika n’uko bizayitegeka. Iyo nama yafashe imyanzuro itandukanye y’uko Afurika bagiye kuyigabana kandi iyo nama iba nta munyafurika numwe wari uyirimo, batujyenera uko bashaka kuko batubonaga nk’ingaruzwamuheto zabo.
Muri iyo myazuro yafashwe n’uko u Rwanda rwari runini rugera muri Congo hariya za Bukavu, Kivu yamajyepfo na Kivu yamajyaruguru, Abami bu Rwanda baguye igihugu bakoresha amaguru n’imiheto yabo. Hose ari u Rwanda, aho hantu bafashe hari m Rwanda bahomeka kuri Afrika Ndage y’iburasirazuba.
Dr Vencent ati:” Tugomba kurwanya ikintu cyari cyo cyose cyahembera igengabitekerezo ya Jenoside, ndi umunyarwanda, icyuricyo icyo ndicyo ntacyo bivuze. Ku bwibyo rero tugomba kurwanya igengabitekerezo ya Jenoside yaba ku mbuga nkoranyambaga na handi hose tukayirwanya twivuye inyuma.
Mu gusoza ikiganiro yasabye urubyiruko guhaguruka rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside atanga urugero “Perezida Kagame ahagarika Jenoside yari afite imyaka 33 yari mu rubyiruko kimwe na Yezu nawe yapfuye afite imyaka nk’iye”.
Ati “ Yaba Perezida Kagame wahagaritse Jenoside afatanyije n’ingabo za RPA bari urubyiruko nkamwe, rero mukwiye gufata iya mbere mukarwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mwifashishije imbuga nkoranyambaga kuko arizo zinyuzwaho ibitekerezo bibi byuzuyemo ingengabitekerezo.
Ubuhamya bushaririye bwa Grace: Yabonye byinshi ariko ubu yariyubatse

Usabye Grace umutanga buhamya bw’ibyamubayeho yagize ati:” 1994 naburang amezi 7 ngo gire imyaka 10 ibyabe harimo bimwe nibuka, haribyo nabonye, abantu babuze ubumuntu aho abantu bicaga bandi nta bumuntu, bishe incuke, ku itariki 7 Mata nibwo twahungiye muri Caraes.
Mama wanjye yitwaga Abanzinibenshi Agnes, Papa yitwaga Iyamuremye Elias bombi bari abakozi bibi bitaro byi Ndera, Mugitondo indege ya Habyirima iraye irashwe, Twumvise amasasu menshi abantu batangiye kwicwa icyo gihe ababyeyi ntabwo bagiye ku kazi.
Papa yavuye murugo agera mu gasantre aba aragarutse aravuga ati:” muze duhuge byakoye” umuntu yambara imyenda abashije dufata n’indi mike duhugira muri Caraes uko ibitaro byari byubatse twe twumvaga ko nta muntu wo hanze wakwinjiramo, cyane ko hari mubihaye Imana twumvaga kuhahungira turi buharokokere.
Akomeza avuga ko babazanye aribenshi ndetse n’abaturanyi babo ati:” Batuzanye turibenshi n’abaturanyinyi bacu, nko kwa Nyiramadadari, Doda, Theophane, n’abandi bari batuye inyuma ya Purte twese twahise tuza muri Caraes.
Ariko uko amasaha yagendaga n’abantu bava mu yindi mihanda hirya no hino bose bazaga hano,” twinjiyemo bafunga imiryango hari urufunguzo rumwe rwafuguraga imiryago yose, uwabaga arufite yabashaga gufugura buri rugi rwo muri Caraes tujyamo barafunga bagerekaho ibintu byinshi, haza abandi bantu bakabanza kureba abaribo bakabona kubakingurira.
Icyo gihe twabaye benshi twigabanyamo amatsinda buri tsinda rigafata sale tugera naho twivanga n’abarwayi, interahamwe zizakumenya y’uko muri Caraes hahugiyemo abantu batagira kuharasa. Babonye badashoboye kumena urukuta n’imiryango, baka ubufasha abasirikare bo kwa Habyarimana nabo baraza barasa muri Sale turimo, twe twabaga turi munsi y’ibitanda n’amameza nta muntu wabaga uri ahantu hagaragara keretse abarwayi batabaga bazi ibiri kuba.
Babaga bibereye hanze nkuko bisanzwe wajyakubona ukabona nk’uwicaye igisasu kiramuteruye yituye hasi akaba rapfuye abandi Gerenade ikabashwanyaguza.
Twabaye muri Caraes twicwa n’inzara, inyota kuko interahamwe zari zaciye imiyoboro yazanaga amazi aho twari turi, Papa yari umutekenisiye w’amazi n’amashanyarazi. Haje abasore baramuherekeza arayakora amazi arongera araboneka.
Baje kujya mu bubiko bw’ibiribwa basanga umuceri n’ibindi biribwa barabizana, hari amashyiga mucyindi cyumba Mama yagiye guteka wa muceri agirango abana bari aho ababagaburire, akimara gushyira umuceri mu mazi interahamwe yari inyuma y’idirishya iramubona kuko iryo dirishya ryaraboneranaga, imurasa isasu ku bw’amahire bihurirana n’uko yari yunamye aramuhusha umuceri awukuraho arawuzana tuwurya udahiye.
Twabaye muri ubwo buzima butari butworoheye kugeza ubwo Papa bamwiciye muri Caraes, ariko turiho twarakuze twarashatse kandi turakomeye”.
Vice Perezida wa Ibuka mu murenge wa Ndera Murenzi Telesphole yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside avuga ko muri uyu murenge hagaragaye Caisse 2 z’ingengabitekerezo ya Jenoside zagaragaye mu tubari ariko inzego zabaye maso zita muri yombi abayigaragaweho.
Akomeza avuga ko ingamba zikaze zashyizweho zo kurwanya iyi ngengabitekerezo aho ikekwa hose muri uyu murenge. akaba asaba urubyiruko guhangana n’abapfobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga kandi ntibacibwe intege n’ibivugwa ahubwo bafate ingamba zikomeye bajye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaze ko Jenoside yabaye kandi itazongera kuba ukundi.
Ibuka irasaba urubyiruko guhaguruka rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Muhongayire Christine Vice Presidente wa Ibuka ku rwego rw’igihugu yifatanyije n’abaturage batuye Indera kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yanaboneyeho umwanya wo gushimira buri wese waje kwifatanya n’ababuze ababo, yahumurije abacitse ku icumu ati:” ni muhure dufite igihugu n’ubuyobozi bwiza kandi INKOTANYI ntaho zagiye”.
Yunzemo ati:” ni mukomere gitwari, u Rwanda rurabakunda kandi ibyiza biri mbere” Jenoside yakorewe abatutsi n’ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwari rufite abayobozi babi, bangaga u Rwanda ndetse banateguye bakanashyira mubikorwa Jenoside, bagacura umugambi wo kuvutsa abana barwo ubuzima.
Niyo mpamvu hano hakorewe Jenoside ndengakamere, n’ubwo twagize abayobozi babi bibigwari muri icyo gihe , arko turashima uruhande rw’abanyarwanda batanze ubuzima bwabo bagahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi.
Muri ki gihe twibuka Jenoside ku nshuro 31, ni umwnya mwiza wo kongera gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uyoboye Ingabo za RPA _ FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi.
Inkotanyi zaje zisaga umwanzi arimo kwiba no kurimura zo zizana ubuzima kandi zigira ziti:” Umunyarwanda si ukugira ubuzima gusa bwo kubaho ahubwo agire ubuzima bwiza, Inkotanyi mwarakoze cyane kandi mukomeje gukora. Igihugu aho kigeze gitera imbere uruhare rwanyu ni rwinshi.
Isi yerekanye ko itagira imbabazi igihe Jenoside yakorwaga, aho abatutsi bari bahugiye hano n’abanyamahaga ariko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR), zari zingajemo abasikare ba birigi zabasize mu maboko yabicanyi.
Baraje batwara ababo ni byabo harimo n’imbwa zabo basiga abatutsi barimo kwicwa gusa iyo ukurikiye amateka n’ubundi usanga ntakiza cyari kubavaho, ibyo rero tubivanamo isomo rikomeye cyane, abanyarwanda dukomeze twumve yuko ari twebwe tungomba kwirwanaho, tukimenya tugomba kujyena ejo hazaza hacu tutitaye ku mahanga cyagwa n’ibivugwa n’abanyamahanga.
Yogeye kwibutsa urubyiruko ko arirwo mbaraga zi gihugu kandi ko hacyenewe imbaraga zarwo mu kurwanya igengabitekerezo ya Jenoside haba kuri za murandasi no ku mbugankoranyambaga doreko ariho hakunze kugarangara igengabitekerezo n’ivagura moko, umunyarwanda aho yaba ari hose igihugu cyari cyose ni umunyarwanda tugomba gufatanya tukarwanya abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside.
Muri uyu murenge wa Ndera hari inzibutso ebyiri rumwe rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside bagera 8,000 naho urwa kabiri rukaba rushyinguyemo imibiri 32,030.



Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717
