Abaturage ba Runda bamaze amezi arenga atandatu badafite umuriro wa Bbox
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Bukimba, baravuga ko baterwa agahinda no kutabona serivisi inoze zitangwa n’ikigo gitanga imirasire y’izuba cya Bbox, bakavuga ko bamaze amezi arenga atandatu badafite umuriro kandi barishyuye amafaranga yose.
Abo baturage bavuga ko baguze imirasire y’izuba, ariko nyuma y’igihe gito bagahagarikwa mu buryo batamenyeshejwe, ndetse bagerageje kugera ku bakozi b’iki kigo bikanga.
Ubwo Umusanzunews wagiranaga ibiganiro n’abaturage, Uwitonze Erneste, utuye mu Kagari ka Gihara, Umudugudu wa Bukimba, yavuze ko yishyuye imirasire yose ndetse akanikura muri sisitemu, ariko atumva ukuntu amaze amezi arenga atandatu adacana, kandi nta deni afitiye Bbox.
Yagize ati: “Namaze kwishyura amafaranga yose, n’ikiguzi cyose cy’imirasire nari naraguze. Iyo nagerageje kuvugana n’abakozi ba Bbox ntibansubiza, kandi nta deni mbafitiye. Mbabajwe no kuba nguma mu kizima kandi narishyuye byose.”
Nyandwi Denys, undi muturage, we avuga ko atarega Bbox, kuko yaguze imirasire mu buryo bwa okaziyo ku muturage wimukiye mu kindi gihugu.
Ati: “Sinarenganya iki kigo kuko imirasire nayiguze ku muntu wari ugiye kwimukira mu kindi gihugu. Igihe nayiguraga yakoraga neza, nta kibazo yari ifite. Nyuma ni bwo yapfuye. Nibaza ko ntaruhare nabigizemo ngo yangirike. Uwayigurishije yambwiye ko yamaze kwishyura byose nta deni afitiye Bbox.”
Yakomeje avuga ko abaturanyi be bakoresha imirasire ya Bbox kandi nta kibazo bafite, bityo agasaba ko na we yafashwa agasubizwa umuriro.
Ati: “Ndifuza ko bankemurira ikibazo nkongera nkabona umuriro. Si ngombwa kurega cyangwa kunenga Bbox, ndasaba gusa ko twafashwa.”
Pascal, umuyobozi wa zone muri Bbox, mu kiganiro yagiranye n’Umusanzunews, yavuze ko hari abakiriya batari inyangamugayo bashobora kuba ari bo batiza umurindi ibivugwa kuri Bbox.
Yagize ati: “Hari abakiriya bafite amadeni bananiwe kwishyura, abandi baguze ibikoresho bitararangira kwishyurwa. Abo bantu bashobora gukwirakwiza ibihuha bigamije gusibanganya amadeni bafite.”
Yakomeje avuga ko hari n’abagurishijwe ibikoresho bitararangira kwishyurwa, bityo ntibemererwe gucanirwa kugeza igihe ibikoresho byose byishyuwe.
Ati: “Ni yo mpamvu dusaba buri wese kugira uruhare mu gukemura ikibazo cye. Uwo bitarishyurwa, tumumenye. N’uwaguriwe ibikoresho bitarangije kwishyurwa, tugerageza kumufasha bitewe n’uko ikibazo cye gihagaze.”
Pascal yavuze ko Bbox ifite abayihagarariye buri senteri, bityo umuturage ashobora kwegera uwo muntu akamugezaho ikibazo, kikabonerwa umuti. Yongeraho ko abanyamuryango bose baba bari muri sisitemu ya Bbox, bityo amakuru yabo agakurikiranirwa bya hafi.
Yasoje agira ati: “Abenshi mu bahura n’ibi bibazo usanga barasohotse muri sisitemu yacu. Iyo umaze gusohoka muri sisitemu ya Bbox, uba utakiri mu bashobora gufashwa.”
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717
