Musenyeri Gatolika wo mu Rwanda n’u Burundi bababajwe no gufungwa kw’imipaka
Bamusenyeri Gatolika bo mu Rwanda n’abo mu Burundi batangaje ko bababajwe n’uko imipaka y’ubutaka hagati y’ibihugu byombi igifunze, basaba Leta zombi gukemura ibibazo no gushyira imbere ibiganiro bigamije amahoro.
Mu nama y’iminsi ibiri yahuje abakuru ba Kiliziya Gatolika yabereye i Kibungo mu Rwanda, yarangiye ku wa Kabiri, aba basenyeri bavuze ko hakenewe ibisubizo byihuse kugira ngo abantu n’ibyabo “bisanzure mu ngendo no muri serivisi” hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Musenyeri Bonaventure Nahimana, Arikiyepiskopi wa Gitega akaba anayoboye Kiliziya Gatolika mu Burundi, yavuze ko aba basenyeri bashyigikiye “ukunga ubumwe kw’Abarundi n’Abanyarwanda nk’uko byahoze…”, nk’uko byatangajwe na Radio Maria Rwanda.
Mu kwezi gushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yatangaje ko ibihugu byombi biri mu nzira yo kumvikana, binyuze mu bikorwa biri gukorwa hagati y’abayobozi b’impande zombi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC muri uku kwezi, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yavuze—nubwo atagaragaje ibimenyetso—ko u Rwanda “rugerageza gutera u Burundi ruciye ku butaka bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubinyujije ku mutwe wa Red Tabara.”
Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yavuze ko ibyo Perezida Ndayishimiye yavuze biteye urujijo, kuko inzego za gisirikare z’ibi bihugu “ziri kugirana ibiganiro ku bijyanye no kurinda imbibi no kongera kubaka umubano.”
Umubano mubi hagati y’ubutegetsi bw’i Gitega n’ubw’i Kigali umaze imyaka myinshi, ariko warushijeho kuzamba ubwo u Burundi bwoherezaga ingabo zabwo—ku butumire bwa Leta ya Kinshasa—gufatanya n’ingabo za FARDC mu kurwanya M23, umutwe ushinjwa gufashwa n’u Rwanda.

U Rwanda rwagaragaje ko rutishimiye icyo cyemezo cy’u Burundi, kuko rushinja ingabo za FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR, ushinjwa guhungabanya umutekano wu Rwanda.
Aba basenyeri batangaje ko bishimiye umuhate wo kunoza umubano hagati y’impande zombi, bagaragaza ko ibiganiro ari ingenzi mu gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu.
Inama y’aba basenyeri yari iyobowe na Musenyeri Bonaventure Nahimana na Kardinali Antoine Kambanda, uyobora Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Bishimiye iyimikwa rya Musenyeri Jean Bosco Ntagungira nk’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda mu Ukwakira 2024, ndetse n’iyimikwa rya Musenyeri Emmanuel Ntakarutimana wa Diyosezi ya Bubanza na Léonidas Nitereka wa Diyosezi ya Rutana mu Burundi muri Gashyantare 2025.
Aba basenyeri banagarutse ku kibazo cy’amatorero agifunze mu Rwanda, basaba ko kiliziya zujuje ibisabwa zafungurwa.
Umwaka ushize, ubuyobozi bw’u Rwanda bwafunze insengero zigera ku 8,000, busaba ko zuzuza ibisabwa kugira ngo zemerewe gukomeza imirimo. Gusa, zimwe muri zo ziracyafunze kugeza ubu.
Mu itangazo rya aba basenyeri bagaragaje impungenge ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa RD Congo, aho intambara imaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi no gutuma benshi baba impunzi. Bavuze ko bifatanyije n’abagizweho ingaruka, babizeza ko amahoro azagaruka vuba.
Bamaganye amagambo y’urwango, ahembera ubugizi bwa nabi, no gukoresha abaturage mu nyungu za politiki bikorwa n’abantu bafite uruhare mu makimbirane ariho.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsapp / Tel: +250 785 404 717
