Nyagatare: Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

Kuri uyu 8/02/2023 mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare hijihirijwe  Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’agaciro”. ku rwego rw’Akarere ibirori byabereye mu Murenge wa Mimuri, Akagari ka Rugari, mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyabayaga. Hanarimurika ibikorwa.

Bamurimurika ibikorwa bitandukanye

Ni ibirori byitabiriwe na Visi perezida wa Sena, NYIRAHABIMANA Solina, Depite Wibabara Jenifer, Depite Mussolini Eugene, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere n’abandi bajyanama, Abayobozi b’Akarere, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Hanabaye igikorwa cyo guha abana amata
Ibi birori byitabiriwe na Visi perezida wa Sena, NYIRAHABIMANA Solina, Depite Wibabara Jenifer, Depite Mussolini Eugene
Mukarere ka Nyagatare byari ibyishimo kuri uyu munsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore

Ibi birori byahujwe no gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’icyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ihame ry’uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye”.

Abayobozi b’Akarere, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa b’Akarere

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Tel / Whatsap: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *