Abantu baratura, [ariko] ntiwamenya aho amafaranga ajya’ – Ni ibiki bikubiye mu mabwiriza mashya areba amadini mu Rwanda?
Umukuru w’Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda avuga ko ayo mabwiriza – yasohotse mu igazeti ya leta ku wa gatanu ushize, agamije ko haba “gukorera mu mucyo” mu buryo amafaranga abaturage batanga mu nsengero akoreshwa.
Ayo mabwiriza – igazeti ivuga ko atangira kubahirizwa ku munsi yasohotseho – agamije kandi kurwanya ibyaha birimo “iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi”,
Ayo mabwiriza, nk’uko byavuzwe mu igazeti, atangira kubahirizwa ku munsi yasohotseho. Agamije kandi kurwanya ibyaha birimo “iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi”, nk’uko bikubiye mu igazeti.
Kugeza ubu, imiryango ishingiye ku myemera n’amahuriro yayo mu Rwanda ntacyo aratangaza ku mugaragaro kuri aya mabwiriza mashya.
Mu mwaka ushize, leta yashyize imbaraga mu bikorwa byo guca akajagari mu miterere y’inzu zo gusengeramo. Icyo gihe, inzu zirenga 5,000 zarafunzwe mbere y’uko zuzuza ibisabwa, izindi zigafungwa burundu. Iki gikorwa cyateje impaka, aho bamwe babishyigikiye, mu gihe abandi banenze uburyo byakozwe.
Muri aya mabwiriza mashya, imiryango ishingiye ku myemerere isabwa ibi bikurikira:
- Gukorerwa igenzura ku ihererekanywa ry’amafaranga ashobora guteza ingaruka zikomeye.
- Gutanga raporo ku bikorwa by’imari bicyemangwa.
- Gucisha amafaranga kuri konti za banki n’ibigo by’imari byemewe n’amategeko.
- Gukumira ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki.
- Gukorerwa igenzura ryigenga n’ababyemerewe, ryaba ryamenyeshejwe cyangwa ritunguranye.
- Kwishyura leta miliyoni 2 FRW adasubizwa ku rishaka guhabwa ubuzimagatozi.
Aya mabwiriza mashya asobanura ko buri mwaka, imiryango ishingiye ku myemerere izajya ikorerwa igenzura ku mikoreshereze y’umutungo, rigakorwa n’inzobere zemewe “kugira ngo habeho umucyo mu mikoreshereze y’imari.”
Amakuru dukesha BBC akomeza avuga ko urwego rubishinzwe – ari rwo rwa leta – narwo “rushobora gukora isuzuma ryigenga, rubanje kubimenyesha cyangwa rutabimenyesheje.”
Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi banenze amabwiriza ya leta aheruka agenga amadini, bavuga ko yarimo kubangamira ubwisanzure mu by’ukwemera.
Aya mabwiriza mashya ni impinduka ikomeye ku madini n’amatorero mu Rwanda, asanganywe ubwisanzure mu ikoreshwa ry’imari ahabwa n’abayoboke bayo cyangwa abaterankunga.
Aya mabwiriza avuga ko imiryango ishingiye ku kwemera igomba gutanga raporo y’amafaranga yakusanyijwe mu biterane, ndetse n’inkunga yakira igihe cyose irenze umubare wagenwe, hashingiwe ku itegeko ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi.
Iryo tegeko riteganya ibihano birimo ihazabu ihera kuri miliyoni 3 Frw kuzamura.
Doris Picard Uwicyeza, ukuriye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB (Rwanda Governance Board), ari na rwo rugenzura imiryango ishingiye ku kwemera, yatangaje ko bashaka ko imikoreshereze y’amafaranga y’abaturage iba mu mucyo.
Uwicyeza avuga ko basanze hari amatorero adafite konti, agira ati: “Kandi ntabura gufata amaturo buri gihe bateranye. Ariko ayo mafaranga ntumenya aho agiye.”
Mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, Uwicyeza yagize ati: “Imiryango ishingiye ku myemerere ni rwo rwego rukoresha imitungo ya rubanda ariko idakurikiranwa.”
Yongeyeho ati: “Hari abantu twagiye tubona bakoresha uwo mutungo bakawufata nkaho ari umutungo bwite, hakaba n’ibibazo by’iyezandonke… Hari abashinga insengero nka business.”
Yongeraho ati: “Abantu baratura, [ariko] ntumenya ngo amafaranga avuye he ajya he?”
Amadini n’amatorero mu Rwanda akunda kugaragaza ko akoresha amaturo yakira mu bikorwa bifasha Abanyarwanda mu uburezi, ubuvuzi, ubukangurambaga, n’ibindi bijyanye no gufasha abaturage mu mibereho.
Mu Rwanda hari amadini amwe afite amashuri, andi afite ibitaro, andi agira uruhare mu burezi bw’incuke n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Number: +250 785 404 717
