NDUBA: Ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore, Sadate yabahaye impano ya Miliyoni – Amafoto
Kuri uyu wa 8 Werurwe 2023, mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Muremure, Umudugudu wa Gatobotobo, mu Karere ka Gasabo, bizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore. Mu kuwizihiza, baremeye abagore basaga 30, barimo Murekatete Clémentine ufite uburwayi bunyuranye, yahawe agafuka ka kawunga, umuceri n’ibitenge, mu gihe abandi bagore 19 borojwe inkoko.
Hanabaye igikorwa cyo guha abana amata, hanaremewe abagore babiri bongerewe igishoro mu byo bakora, ndetse hafashwa umugore wahawe itungo rizamufasha kwiteza imbere.
Mu gushyigikira iki gikorwa, Munyakazi Sadat, Komiseri w’ubukungu mu Karere ka Gasabo yahaye abagore inkunga ingana na miliyoni imwe (1,000,000 Frw), azashyirwa mu gikorwa kiswe “Inkoko ya Mama, Igi rya bebe“.















Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Tel / Whatsap: +250 785 404 717
