Inama Nshingamateka y’u Bubiligi yemeje integuro y’icyemezo gisaba ibihano ku Rwanda
Inama Nshingamateka y’u Bubiligi yaraye yemeje icyemezo gisaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano by’ubukungu n’ibya gisirikare, rushingiye ku birego by’uko rufite uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Icyemezo cyafashwe ni integuro y’ibyemezo (résolution) igizwe n’impapuro 11, yashyikirijwe Inteko Nshingamateka na Mutyebere Ngoi, Umunyabiligi ukomoka muri RDC, wo mu ishyaka ry’Abasosiyalisiti. Iyi nteguro yemejwe nta mpaka, ishyigikirwa n’abadepite bose bagize Inteko Nshingamateka y’u Bubiligi.
Muri iyi nteguro y’icyemezo cyiswe Résolution 76, abadepite b’Ababiligi basabye Leta yabo guhagarika amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, yasinywe ku wa 19 Gashyantare 2024. Basabye kandi ko ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi buhagarikwa.
Muri iki cyemezo, u Rwanda rusabirwa ibihano bihagarika ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro rujyana mu mahanga, ndetse hakaba n’ibindi bihano bigenewe abayobozi b’umutwe wa M23.
Abagize Inteko Nshingamateka y’u Bubiligi banasaba ko u Rwanda rukura ingabo zarwo ku butaka bwa RDC mu maguru mashya, ndetse hakihutishwa ubufasha bwihutirwa ku baturage bari mu bibazo by’intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Depite Mutyebere Ngoi, wateguye iyi nteguro, yatangarije BBC ko iki cyemezo kigamije gutuma u Rwanda rureka kuvogera ubusigire bw’icyindi gihugu, ati:” ibi nu kwivanga mu bya Congo.”
Yakomeje agira ati:“ Ndizera ko izindi Nshingamateka z’i Burayi zizafata ibyemezo nk’iki, kugira ngo u Rwanda ruhite rusubiza ingabo zarwo mu gihugu. Ibyo bihano byiyongereye, bishobora gutuma u Rwanda rureka kuvogera ubutaka bwa RDC.”
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko u Rwanda ruhagaritse ubufatanye n’u Bubiligi, rugishinja kugira aho rubogamiye ku kibazo cy’intambara iri muri RDC.
Ubwongereza buherutse gutangaza urutonde rw’ibihano bushobora gufatira u Rwanda, mu gihe rwaba rwanze gushyira mu bikorwa ibyo rusabwa, birimo gukura ingabo zarwo muri RDC.
U Rwanda rushinjwa cyane kuba rufasha umutwe wa M23, umaze kwigarurira ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC kuva wongeye gushoza intambara mu mpera za 2021. Uyu mutwe uvuga ko urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi.
Leta y’u Rwanda ihakana ibi birego, igashinja ahubwo RDC gutera inkunga umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n’Abahutu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibi RDC ibihakana, ivuga ko ari urwitwazo rwa Kigali kugira ngo ikomeze gusahura umutungo w’iki gihugu.
Leta ya Amerika iherutse gufatira ibihano Gen (Rtd) James Kabarebe, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ubu akaba ari Minisitiri ushinzwe imikoranire y’u Rwanda n’akarere. Amerika imushinja kuba ari we uyobora ubufasha u Rwanda ruha M23.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Number: +250 785 404 717
