ONU yagabanyije gahunda zayo muri Libani, abana bari mu kaga

ONU yagabanyije gahunda zayo muri Libani, abana bari mu kaga

Igabanuka ry’imfashanyo z’Amerika ryatumye UNICEF ihagarika zimwe muri gahunda zayo muri Libani

Igabanuka ry’imfashanyo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatumye Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe abana (UNICEF) kigabanya zimwe muri gahunda zacyo muri Libani. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bana, aho abarenga kimwe cya kabiri cy’abatarageza ku myaka ibiri mu burasirazuba bw’icyo gihugu bahura n’ubukene bukabije bw’ibiribwa.

Umuyobozi wungirije wa UNICEF muri Libani, Ettie Higgins, yatangarije abanyamakuru i Genève mu Busuwisi akoresheje videwo ari i Beirut, agira ati: “Twahatiwe guhagarika cyangwa kugabanya cyane gahunda zacu, harimo n’iz’imirire.”

Raporo ya UNICEF ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe ku ngaruka z’amezi 14 y’ubushyamirane bwatangiye mu Ukwakira 2023 hagati y’umutwe wa Hezbollah na Isiraheli. Iyo raporo igaragaza ko abana bo mu ntara za Bekaa na Baalbek bafite ibibazo bikomeye byo kubona ibiribwa, bikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’imyaka ibiri ishize.

Higgins yavuze ko ubushakashatsi bugaragaza ishusho mbi y’imirire y’abana, cyane cyane mu ntara za Baalbek na Bekaa, zakomeje kuba ahantu hakunze kugabwaho ibitero by’indege.

Iyo raporo yasanze hafi 80% by’imiryango ikeneye ubufasha bwihutirwa, mu gihe 31% by’ingo zidafite amazi meza yo kunywa, zikaba ziri mu kaga ko kwibasirwa n’indwara.

UNICEF igaragaza impungenge ku ngaruka zo kugabanuka kw’imfashanyo z’Amerika n’inkunga z’ubutabazi muri rusange ku isi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu kwezi kwa Mutarama, yategetse ko imfashanyo zose z’amahanga zihagarikwa mu gihe cy’iminsi 90, kugira ngo hakorwe isuzuma ry’iyo mishinga harebwa niba ihuje na politiki ye ya “Amerika mbere na mbere.”

UNICEF muri Libani ivuga ko abana barenga igice cya miliyoni hamwe n’imiryango yabo bashobora gutakaza inkunga y’amafaranga bahabwaga n’imiryango itandukanye ishamikiye kuri ONU muri uku kwezi.

Iri shami rya ONU riburira ko iryo gabanuka ry’inkunga rishobora gukura abatishoboye mu buzima bwari bubafasha kubona iby’ibanze, bikabashyira mu kaga gakomeye.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Number: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *