DRC: Tshisekedi yohereje intumwa ye idasanzwe muri Tchad gusaba ubufasha bwa gisirikare

DRC: Tshisekedi yohereje intumwa ye idasanzwe muri Tchad gusaba ubufasha bwa gisirikare

Intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yakiriwe na Perezida Mahamat Idriss Deby wa Chad ku wa Kabiri, imushyikiriza ubutumwa bwa Tshisekedi. Ibi bibaye nyuma y’amakuru avuga ko DRC yaba irimo gusaba ubufasha bwa gisirikare.

Ibiro bya Perezida wa Chad ntibyatangaje ibikubiye muri ubwo butumwa bwatanzwe na Didier Mazenga, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’imiryango y’ibihugu DRC ibarizwamo.

Ku bijyanye n’intambara iri mu burasirazuba bwa DRC, ku Cyumweru tariki ya 9 uku kwezi, Perezida Mahamat Idriss Deby yanditse kuri Facebook ati: “Ndifuza  kwifatanya, kwihanganisha no gushyigikira kwa Chad kuri DRC, abaturage bayo, leta yayo na Perezida wayo, umuvandimwe wanjye Félix Tshisekedi.”

Mu cyumweru gishize, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Chad, Front pour l’Alternance et la Concorde au Tchad (FACT), ryasohoye itangazo ryamagana ko ubutegetsi bwa Mahamat Idriss Deby bushobora kohereza ingabo muri DRC. Icyakora, ubutegetsi bwa N’Djamena ntacyo bwatangaje ku bivugwa ko Kinshasa yaba isaba Chad kohereza ingabo zo kuyifasha guhangana n’inyeshyamba za M23.

Chad na DRC bifitanye umubano mwiza. Mu mwaka ushize, Perezida Mahamat yahaye mugenzi we Tshisekedi umudali w’ikirenga, ndetse umwe mu mihanda iri hagati mu murwa mukuru wa Chad, N’Djamena, witiriwe Tshisekedi mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu buhuza hagati ya leta ya Chad n’abatavuga rumwe na yo, bugejeje ku mahoro muri iki gihugu.

DRC: Tshisekedi yohereje intumwa ye idasanzwe muri Tchad gusaba ubufasha bwa gisirikare

Chad na DRC bihuriye mu Muryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (CEEAC). Mu ntambara ya mbere ya Congo, Chad yari mu bihugu bya Afurika byohereje ingabo zo gufasha Laurent-Désiré Kabila wari uhanganye n’inyeshyamba za RCD byavugwaga ko zafashwaga na Uganda n’u Rwanda amakuru atarafiwe gihamya.

Mu gihe Minisitiri Mazenga yari i N’Djamena ajyanye ubutumwa, Perezida Tshisekedi we yari i Luanda muri Angola, aho yabonanye na Perezida João Lourenço. Uyu muhuro wari ugamije kureba uburyo ibintu bihinduka vuba no kwiga ku ingamba zafatwa nyuma y’inama rusange y’Ubumwe bwa Afurika iheruka. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António, yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro byibanze ku mutekano muri DRC.

Perezida Lourenço, usanzwe ari umuhuza mu kibazo cya DRC, yatangaje ko agomba kureka izo nshingano kugira ngo yite ku kazi gashya ko kuyobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), inshingano yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize mu nama rusange y’uyu muryango yabereye i Addis Ababa.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique cyatangajwe mu cyumweru gishize, Perezida Lourenço yavuze ko bagiriye inama Perezida Tshisekedi ko “ari ngombwa kuganira n’abo aya makimbirane areba bose, harimo na M23.” Ibiganiro birimo n’umutwe wa M23 ni imwe mu ngingo zasabwe n’inama iheruka guhuza imiryango y’ibihugu bya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam mu ntangiriro z’uku kwezi.

Gusa, Perezida Tshisekedi yavuze ko atazigera agirana ibiganiro n’umutwe wa M23, awita umutwe w’iterabwoba ashinja u Rwanda kuwushyigikira.

Mu ijambo rye mu nama y’Ubumwe bwa Afurika i Addis Ababa, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yasabye ko ubusugire bwa DRC bwubahirizwa. Nubwo atavuze u Rwanda mu buryo bweruye, yagaragaje impungenge z’uko “nta gisubizo cya gisirikare gishoboka” muri iyi ntambara, asaba kwirinda ko aya makimbirane yavamo intambara y’akarere.

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Number: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *