Ubuhinzi bw’icyayi mu Rwanda kimenyereweho ubuziranege
Ubuhinzi bw’icyayi ni imwe mu nkingi z’ubukungu bw’u Rwanda, aho icyayi cy’u Rwanda kimenyereweho ubuziranenge ku isoko mpuzamahanga. Mu gihugu, abahinzi b’icyayi bakorera mu turere dutandukanye, cyane cyane mu misozi miremire ifite ubutaka bwiza n’ubushyuhe buri hagati ya 10°C na 25°C.
Mu Rwanda, icyayi gihingwa ahantu hagari kandi hagenewe by’umwihariko ubu buhinzi. Uturere tuzwiho cyane gukorerwamo ubuhinzi bw’icyayi ni Nyabihu, Rubavu na Rutsiro mu Burengerazuba bw’igihugu; Nyaruguru na Nyamagabe mu Majyepfo; Gicumbi na Rulindo mu Majyaruguru; ndetse na Kayonza na Ngoma mu Burasirazuba. Ibi bice byatoranyijwe kuko bifite ubutaka bwiza, kandi bugusha imvura ihagije n’ubushyuhe buri mukogero cya 10°C na 25°C, bikaba iby’ingenzi mu kweza neza kw’icyayi.
U Rwanda rufite ubuso bw’icyayi burenga hegitari 28,000, kandi umusaruro wacyo ugenda wiyongera uko imyaka igenda ihita. Ibigo bitunganya icyayi byakira umusaruro w’abahinzi, bikawutunganya neza mbere yo koherezwa ku isoko hano iwacu ndetse no ku isoko mpuzamahanga. Buri mwaka, u Rwanda rwohereza mu mahanga icyayi kirenga toni 40,000, bikinjiza amadovize mu gihugu.
Mu mwaka wa 2023, icyayi cyinjije mu gihugu amafaranga arenga miliyoni 100 z’amadolari, kikaba kimwe mu bicuruzwa byoherezwa hanze bifite agaciro kanini, nyuma ya kawa.

Ubuhinzi bw’icyayi bufasha mu kuzamura imibereho y’abaturage, kuko abahinzi barenga 60,000 babukora, harimo abibumbiye mu makoperative ndetse n’abakora ku giti cyabo. Iki cyayi kandi gifasha mu guteza imbere ibigo bicuruza ibiribwa, gutanga akazi ku ruganda no kongera amadovize yinjira mu Rwanda.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uru rwego, leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo kwegereza abahinzi inyongeramusaruro, kwigisha uburyo bugezweho bwo kongera umusaruro, no kubaka inganda zigezweho zibafasha mu gutunganya icyayi ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo icyayi ari igihingwa gifite agaciro, abahinzi b’icyayi bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo. Ihindagurika ry’ibihe rigira ingaruka ku musaruro, Ibiciro bidahagije ku isoko mpuzamahanga, Kutagira ibikoresho bihagije byo kuhira mu bihe by’amapfa.
Leta n’abafatanyabikorwa bagerageza gukemura izi mbogamizi binyuze mu gukomeza guteza imbere uburyo bwo kuhira, kongera ubushobozi bw’abahinzi no kunoza ibikorwaremezo bifasha mu gutunganya icyayi.
Ubuhinzi bw’icyayi mu Rwanda ni igice cy’ingenzi cy’ubukungu bw’igihugu, gifasha abatari bake kubona akazi no guteza imbere ubucuruzi. Nubwo hari imbogamizi, ibikorwa byo guteza imbere uyu mwuga bikomeje gukorwa kugira ngo icyayi cy’u Rwanda gikomeze kugira agaciro ku isoko mpuzamahanga.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Number: + 250 785 404 717
