Inyungu abaturage ba Gatsibo babona mu kurengera ibidukikije

Inyungu abaturage ba Gatsibo babona mu kurengera ibidukikije

Abaturage bo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko babona inyungu mu kurengera ibidukikije, zirimo no kubungabunga ubutaka bahingaho.

Babigarutseho ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare, mu Nteko y’abaturage mu Murenge wa Gitoki, yahuriranye n’ubukangurambaga bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Ubukangurambaga bwatangijwe n’Umuryango w’Urubyiruko uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere (AJPRODHO-JIJUKIRWA) mu mushinga ukurikirana amakuru ugakora n’ubuvugizi kuri Politiki za Leta (PMA), uterwa inkunga n’Umushinga Norwegian People’s Aid (NPA).

Bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Turengere, tubungabunge ibidukikije, tugire ubuzima bwiza.”

Mbonyumuvunyi Jean Damascène, utuye mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki, avuga ko ibidukikije bifite akamaro kuko bituma bahumeka umwuka mwiza.

Agira ati: “Ibidukikije turabyumva cyane, ariko hari igihe ikirere gihinduka. Twakabaye dutera ibiti cyane, by’umwihariko aho dutuye hari ubutaka budatuwe nko mu bisigara bya Leta.”

Avuga ko ibiti bibafasha kugabanya ibyago byo gusenyerwa n’umuyaga ndetse bikarinda ubutaka butwarwa n’isuri y’imvura. Yongeraho ko kurengera ibidukikije bisaba kwirinda ba rutwitsi no kudatwika ibyatsi byo mu murima.

Ati: “Batwigishije ko ibyatsi byo mu murima bishobora kurundwa bikavamo ifumbire aho kubitwika, kuko kubitwika ari nko gutwika ifumbire y’umuhinzi.”

Kamariza Vestine avuga ko ibidukikije birimo no gutera ibiti ku mirima kugira ngo isuri igihe ije idatwara ubutaka.

Agira ati: “Ibidukikije biduha inkwi zo gucana, imbaho zo kubakisha inzu, kandi binarinda ubutaka kugira ngo budatwarwa n’isuri.”

Nsengiyumva Emmanuel, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Gitoki, asaba abaturage gutandukanya imyanda ibora n’itabora.

Ati: “Amacupa ya pulasitiki n’ibyuma bigomba gushyirwa ukwabyo, naho imyanda ibora igashyirwa ukwayo kugira ngo ivemo ifumbire.”

Manyunzwe Pierre Claver, inzobere mu buhinzi, asobanura ko ibidukikije ari urusobe rw’ibinyabuzima birimo ibifite ubuzima n’ibidafite ubuzima, byose bikaba bifite uruhare mu gutuma umuntu abaho neza.

Avuga ko abantu ari bo bafite uruhare mu kurengera ibidukikije, ariko na bo bashobora kubyangiza. Asobanura ko serwakira ari imwe mu ngaruka mbi zituruka ku kwangiza ibidukikije, kandi ikaba intandaro y’isuri.

Ati: “Isuri ni uburyo ubwo ari bwo bwose buvana ubutaka aho bwari buri bukabujyana ahandi. Iyo igitonyanga cy’imvura gikuyeho igice cy’ubutaka, aho hatari ibyatsi hakaba hacukutse, amazi agatwara ubutaka.”

Manyunzwe asaba abahinzi gutera ibiti aho bitari cyagwa aho babitemye, kandi abasaba  gutema ibihuru kugira ngo bahinge atari bibi mu gihe babiteramo ibiti bishobora gukomeza gufata ubutaka.

Mutesi Rosette, umukozi wa AJPRODHO-JIJUKIRWA mu mushinga PMA, avuga ko ubu bukangurambaga bukorerwa mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, hagamijwe kwigisha abaturage uburyo babungabunga ibidukikije.

Ati: “Umuturage wamenyaga guhinga ibihingwa bitavanze n’ibiti, ubu abwirwa ko ibiti bivanze n’ibihingwa bidatera isuri. Ibi bituma isuri idatwara ifumbire, ubutaka ndetse bigatuma umusaruro wiyongera.”

Yongeraho ko ubu bukangurambaga bwahujwe n’igihe cy’ihinga kugira ngo abaturage babubyaze umusaruro vuba.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitoki busaba abaturage kwirinda gutema amashyamba kuko ari kimwe mu bikorwa byangiza ibidukikije.

Rugengamanzi Steven, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, akebura bamwe mu baturage bagiza amashyamba ya Leta ndetse bakanatema ayabo, ubuyobozi bwabibabuza ntibabyumve.

Ati: “Kera nta muturage watinyukaga kurya ibya Leta, ahubwo abategetsi baryaga ibya rubanda. Ubu, umuturage ari ku isonga, ariko hari abo usanga basigaye bafata ibya Leta, bagatema ibiti n’imisozi bakayangiza.”

Avuga ko igihugu cyashyizeho icyerekezo cyo kurengera ibidukikije kandi ko bikwiye kubahirizwa.

Mu rwego rwo guteza imbere no kurengera ibidukikije, Akarere ka Gatsibo katangije gahunda yiswe “Gatsibo igwije imbuto”. Mu ntangiriro z’iyo gahunda, hatewe ibiti by’imbuto ziribwa bigera ku bihumbi 38.

Mu myaka 40 kugeza mu 1996, imibare yagaragazaga ko u Rwanda rwatakaje amashyamba yarwo ku kigero cya 65%, bigizwemo uruhare n’isuri, gukoresha nabi ubutaka no gutema amashyamba.

Binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije imibereho myiza y’abaturage, u Rwanda rwashyize imbaraga mu gutunganya ibishanga byangiritse, gutera amashyamba n’ibindi, ku buryo ubu hegitari 724,695 bingana na 30.4% by’ubutaka bw’igihugu buteyeho amashyamba.

Mu 2022, u Rwanda rwinjiye muri gahunda y’ubufatanye mu kwimakaza ubukungu butangiza ibidukikije izwi nka Partnership for Action on Green Economy (PAGE), igamije kwihutisha gahunda y’uko mu 2030 ruzaba rufite ubukungu budashingiye ku kwangiza ibidukikije, ndetse no kuba mu 2050 ruzaba ruri mu bihugu bikize.

Izi ntego zizagerwaho ari uko ibidukikije bibungabunzwe, aho mu 2030 u Rwanda ruzaba rwaragabanyije 38% by’imyuka ihumanya ry’ikirere, mu gihe mu 2050 ruzaba rwarayihagaritse burundu.

 

 

umusanzunews.rw 

Umwanditsi: NTIBANYURWA M.Christophe

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *