Perezida Kagame yitabiriye inama i Dar es Salaam muri Tanzania, Perezida Tshisekedi wa DRC niyayitabiriye

Perezida Kagame yitabiriye inama i Dar es Salaam muri Tanzania, Perezida Tshisekedi wa DRC niyayitabiriye

Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yitabiriye inama idasanzwe ihuza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’ubukungu uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC).

Iyo nama yateguwe hagamijwe kuganira ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahari intambara ihuza ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

SADC na EAC batumije iyi nama nyuma y’uko M23 yari imaze gufata Umujyi wa Goma, igashyiraho uburyo bw’ibugenzura kuva mu mpera z’ukwezi gushize.

Usibye Perezida Kagame, abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama barimo Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, William Samoei Ruto wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Hakainde Hichilema wa Zambia.

RDC yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe wayo, Judith Suminwa; gusa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yayitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yitabiriye inama i Dar es Salaam muri Tanzania

Imwe mu myanzuro yitezwe muri iyi nama irimo gusaba impande zihanganye guhagarika imirwano, gufungura ikibuga cy’indege cya Goma mu rwego rwo korohereza ibikorwa by’ubutabazi, gushyiraho gahunda yo gucungira umutekano Goma n’inkengero zayo, ndetse no gucyura imibiri y’ingabo zapfuye no kwita ku zakomeretse.

Harimo kandi gusaba ko ibiganiro hagati y’ibihugu bishyamiranye byakomeza mu rwego rwo gukemura amakimbirane, gusubukura ibiganiro bya Nairobi hagati ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro itavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo, ndetse no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda. Hanitezwe imyanzuro ijyanye no gukangurira Leta ya RDC kwinjira mu mishyikirano n’imitwe ihanganye nayo, irimo na M23, ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Number: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *