Tuzakora ibishoboka byose abasirikare bacu bagaruke imuhira Perezida Ramaphosa
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu ziri mu burasirazuba bwa Kongo igihugu cye kizakora ku buryo abasirikare bagaruka imuhira.”
Mu ijambo yagejeje ku baturage, Ramaphosa—uri ku gitutu mu gihugu cye kubera abasirikare 14 biciwe mu mirwano mu byumweru bishize—yavuze ko hakwiye kuboneka igisubizo cy’amahoro.
Afurika y’Epfo yohereje abasirikare barenga 1,000 mu ngabo z’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo bafashe ingabo za Kongo kurwanya inyeshyamba za M23.
Yagize ati: “Turasaba impande zose kwakira neza umuhate wa dipolomasi wo kubona igisubizo cy’amahoro, harimo kubahiriza ibiganiro by’i Luanda.”
Yemeje ko bazitabira inama ihuza imiryango ya EAC na SADC izatangira kuri uyu wa gatanu ikazasoza ku wa gatandatu i Dar es Salaam, muri Tanzania.
Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo muri iki cyumweru banenze icyemezo cyo kohereza ingabo muri Kongo, cyane cyane ko minisiteri y’ingabo itarabasha gucyura imirambo y’abasirikare biciweyo.
Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania ni byo bihugu byo muri SADC byohereje ingabo gufasha leta ya Kongo. Ku wa gatatu, Perezida wa Malawi yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zigomba kwitegura gutaha.

Hagati aho, amakuru atandukanye yemeza ko imirwano yakomeje ku wa kane hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta mu gace kegereye Katana, muri teritwari ya Kalehe, intara ya Kivu y’Epfo.
Katana iri mu bilometero 10 uvuye i Kavumu, ahari ikibuga cy’indege. Kugeza ubu, ntibiramenyekana niba M23 yafashe Katana, ariko hari amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare ba leta bahunga berekeza i Kavumu.
Umujyi wa Bukavu, uri mu ntera ya kilometero 50 uvuye aho, haravugwa ubwoba kuko imirwano isa n’iyegereza uwo mujyi.
Kaminuza ebyiri muri Bukavu zasohoye amatangazo avuaga ko zihagaritse amasomo guhera kuri uyu wa gatanu kubera uko ibintu byifashe. Université Evangélique en Afrique i Bukavu yatangaje ko icyemezo cyo guhagarika amasomo gishingiye “ku bwoba buri mu baturage.”
Mu gihe Radio RFI yatangaje ko batayo ya 22 y’ingabo z’u Burundi izwi nka Task Force imaze iminsi ibiri yitegura koherezwa i Bukavu. Iyi batayo izatuma ingabo z’u Burundi muri Kongo zigera kuri 16, zigizwe n’abasirikare hagati ya 8,000 na 12,000.
Muri zo, batayo eshanu ziri mu misozi ya Fizi na Uvira, aho zirwanya inyeshyamba za RED-Tabara. Ubu, igice kinini cy’ingabo z’u Burundi cyashinzwe kurinda umujyi wa Bukavu kugira ngo udafatwa na M23.
Ingabo z’u Burundi ziri muri Kongo hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Umuryango w’Abibumbye (ONU) na leta ya Kinshasa bashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, ariko u Rwanda n’uwo mutwe barabihakana. ONU isaba u Rwanda gukura ingabo zarwo muri Kongo.
Umunyamabanga mukuru wa ONU, António Guterres, yavuze ko iki ari “igihe cyo gucecekesha imbunda,” ko hagomba kubahirizwa ubusugire bwa Kongo. Yongeyeho ko “nta gisubizo cya gisirikare” kiriho kuri iyi ntambara, asaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje kugira ngo habeho amahoro arambye.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Number: +250 785 404 717
